Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Niyigena Florence , umukunzi wa Umutare Gaby, avuga ko yakundanye n’uyu muhanzi igihe kirekire ndetse by’umwihariko bigeze muri 2014 batangira gushaka uburyo bashakisha ibyangombwa by’umusore akamusanga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho bateganyaga kuzarushingira ari naho uyu mukobwa atuye.
Kuva bagitangira gushaka ibyangombwa byagombaga kuzafasha Umutare kugera muri USA, ngo uyu mukobwa yahaye umusore amafaranga menshi akanamwizeza ko umugambi wo kuzabana ukomeje gusa kuva mu ntangiriro za 2015 ibintu bitangira guhinduka bibi ibyari urukundo bihinduka urwango no kutizerana.
Kuva muri Gashyantare 2015, Niyigena Florence ngo nibwo yatangiye kuvumbura ko uyu muhanzi badakundana ahubwo agamije kumurya ifaranga. Ngo yoherereje Umutare Gaby amadorali 1,500 mwizeza ko agiye gukora business izabafasha bombi ariko ngo byaje guhinduka ikinyoma amafaranga arayamurya biherera iyo.

Yagize ati “Yarambeshye ngo agiye gufungura business ansaba ngo muhe amadorali 1,500 ndayamuha. Cya gihe cyogutora abajya muri guma guma yanyijeje ibitangaza ko ngo na we bazamushiramo ubwo ansaba andi mafaranga ngo akore clip video muha andi madorali 500.”
Akomeza agira ati “Noneho icyaje kumbabaza kuri mothers day namwoherereje amafaranga ndamubwira nti please uyampere mama wawe ni impano mugeneye. Ejo mpamagaye mama we mubajije arambwira ngo nta n’idorali yamuhaye kandi Gaby we yarambwiye ngo yarayamuhaye”
Mu gihe cyose bamaranye, ngo Umutare Gaby yanze kugira umuntu n’umwe abwira ko akundana n’uyu mukobwa cyangwa ngo abe yashyira ifoto yabo ku mbuga nkoranyambaga. Yamubazaga impamvu atajya amushyira ahagaragara ngo undi akamubwira ko ari ukumurinda itangazamakuru.
Niyigena we akavuga ko kuba Umutare Gaby yaranze kumwereka inshuti ze ngo ni ikimenyetso cyamweretse ko ari umukuzi w’ibyinyo nta rukundo yagiraga.

Ati “Ahubwo ni umukuzi w’ibyinyo ,akomeza kuvuga ko nta mukunzi agira kugira ngo abone abandi bakobwa yirirwa asaba amafaranga. N’iriya iphone 6 akoresha ni njye wayimuguriye ariko byose birangiye muvumbuye ko yanteshaga igihe”
Ku ruhande rw’umusore, na we yemeza ko ayo mafaranga yose na Telefone umukobwa avuga yabimuhaye koko, gusa ngo yabimuhaye nk’impano ahubwo akaba atumva impamvu abyita ubutekamutwe.
Ati “Ayo mafaranga yarayampaye na telefone, ariko se anyita umutekamutwe gute? Yari impano yampaye hapana ikiguzi mu rukundo”
Yungamo ati “Uriya mukobwa ameze nk’umuntu wataye umutwe, njyewe yampozaga ku nkeke ngo mwerekane mu itangazamakuru, ngo mwerekane ahantu hose ariko we yabaga ashaka uburyo yavugwa gusa kandi njye ndacyari umuhanzi ukizamuka ntabwo nari nshyize imbere urukundo”

Umutare Gaby yemera ko uyu mukunzi we yari amaze igihe amushakira ibyangombwa byo kumusanga muri USA bityo bajye kubanayo, ariko ngo mu minsi ishize hari byinshi batumvikanyeho byose babivamo buri wese akurikiza inzira ze.
Umusore arishyuzwa ibyo inkumi yamuhaye:


TANGA IGITEKEREZO