Umutare yamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Nkwegukane’, ‘Ntunkangure’, ‘Urangora’, ‘Ayo Bavuga’, ‘Mesa Kamwe’, ‘Ukunda nde’ n’izindi. Ni umwe mu bahanzi bane bashya binjiye bwa mbere mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 6 iherutse gusorezwa i Kigali.
Yaje ku mwanya wa nyuma gusa ngo ntibyamuciye intege zo gukomeza umuziki ahubwo yarushijeho gukorana ingufu kugira ngo yerekane umusaruro irushanwa ryamugejejeho.
Mu kiganiro na IGIHE yavuze ko ageze kure umushinga wa album ya mbere ashaka gushyira hanze mu mwaka wa 2017 ndetse akifuza ko yazaba ifite umwihariko ikanacuruzwa mu bice bya kure y’Umujyi wa Kigali.
Yagize ati “Ni album nashyizemo imbaraga zose, imaze hafi amezi atanu itunganywa ndi kuyikorana na Producer Bob ni we uri kuyimfasha. Nifuza ko yazagaragaza uwo ndi we mu muziki, izaba igizwe n’indirimbo zituje gusa izibyinitse zizayisohokaho zikazaba ari zouk gusa.”
Yongeyeho ati “Natekereje ikintu cyatuma izagira umwihariko kurusha iz’abandi zasohotse, ndashaka ko nzakora igitaramo kirimo isuku nyinshi ndetse nkanagurisha CD ntibizabe bya bindi byo kuririmba gusa ahubwo n’izo ndirimbo bakazigura.”
Nyuma yo gukora igitaramo cyo kuyimurika kizabera i Kigali, Umutare Gaby ngo azanategura ibindi mu ntara mu rwego rwo kwegera abakunda ibihangano bye. Ati “Nabitekerejeho, nyuma yo gusohora album i Kigali nzahita nkomereza mu bindi bice mu ntara, aho niho nzayicururiza n’abadatuye i Kigali bayibone.”

Umutare afite indirimbo nshya yise ‘Nta wundi’ icuranze mu buryo bwumvikanamo cyane umurya wa gitari ari nacyo ahanini cyatumye ahanini yishimirwa. Yavuze ko indirimbo 10 zizaba zigize album ya mbere zizaba zicuranze muri ubu buryo ndetse zirimo ubutumwa buvuga ku rukundo rwimbitse.
TANGA IGITEKEREZO