Umutare yamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Nkwegukane’, ‘Ntunkangure’, ‘Urangora’, ‘Ayo Bavuga’, ‘Mesa Kamwe’, ‘Ukunda nde’ n’izindi. Ni n’umwe mu bahanzi baherutse guhatanira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 6.
Mu mashusho ya ‘Ntawundi’ hagaragaramo abantu babiri gusa, Umutare Gaby na Shaddy, bagerageza kwitwara nk’umugore n’inkumi basazwe n’urukundo. Ifatwa ry’amashusho rikirangira bamwe batangiye gukwirakwiza inkuru ko bashobora kuba bakundana gusa ba nyir’ubwite babitera utwatsi.
Umutare Gaby yavuze ko yahisemo gukoresha Shaddy kuko ari we yabonyemo ubuhanga n’ubushobozi ku buryo ngo yizeye ko ibyo yaririmbye bizaryohera abantu kurushaho nibabona uko uyu mukobwa yitwaye.
Ati “Nta kindi kibiri inyuma, namukoresheje mu ndirimbo yanjye gusa kuko abishoboye kandi ni akazi twagombaga gukora dufatanyije. Yabwitwayemo neza ndetse ubona ko bizanafasha indirimbo gukomeza gukundwa kuko ikoze neza.”

Yavuze ko nyuma yo gushyira hanze aya mashusho hari undi mushinga w’indirimbo nshya azahita asohora mu majwi n’amashusho. Yabwiye ko IGIHE ko mu byo ateganya harimo gukorera ibitaramo mu bice by’icyaro mu gushakisha inzira zatuma arushaho kwegerana n’abafana.
Ati “Ikindi mfite gukora mu gihe cya vuba nimbona ubushobozi nk’uko nabiteganyije ni ibitaramo bizabera kure ya Kigali, ndashaka kwegerana n’abafana, nibinkundira nzabikora.”



TANGA IGITEKEREZO