00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gabiro yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya anavuga kuri TPF6

Yanditswe na

Munyentwari Patrick

Kuya 31 Ukwakira 2013 saa 06:58
Yasuwe :

Ubwo yashyiraga hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Amahirwe” umuhanzi Gabiro Gilbert witabiriye amarushanwa ya Tusker Project Fame 5 yasabye abahanzi Partick Nyamitari na Phionah Mbabazi kwereka abagize akanama nkemurampaka ko bashoboye hakiri kare kuko ari bimwe mu bizatuma babiyumvamo bakabona ko irushanwa barishoboye koko.
Gabiro avuga ko Nyamitari nubwo ari umuntu utuje, kuba yaratangiye irushanwa asanzwe aririmba bizamufasha cyane ku rwego rwo kwigaragaza nk’umuhanzi ushoboye. (...)

Ubwo yashyiraga hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Amahirwe” umuhanzi Gabiro Gilbert witabiriye amarushanwa ya Tusker Project Fame 5 yasabye abahanzi Partick Nyamitari na Phionah Mbabazi kwereka abagize akanama nkemurampaka ko bashoboye hakiri kare kuko ari bimwe mu bizatuma babiyumvamo bakabona ko irushanwa barishoboye koko.

Umuhanzi Gabiro yashyize hanze amashusho y'indirimbo ye nshya yise "Amahirwe"

Gabiro avuga ko Nyamitari nubwo ari umuntu utuje, kuba yaratangiye irushanwa asanzwe aririmba bizamufasha cyane ku rwego rwo kwigaragaza nk’umuhanzi ushoboye.

Ati “Nyamitari arashoboye kandi na Phionah nakunze uburyo aririmba, gusa bagomba kumenya ko n’imyitwarire y’imbere aho babana nayo ifite uruhande rwayo ku mitsindire y’iri rushanwa kuko baba barebwa n’abantu batandukanye kandi na bo batora”.

Ati "Phiona we mbona akeneye gukomeza kwita ku ijwi rye ariko kuririmba mu ruhame n’uburyo yitwara ku rubyiniro ni byiza cyane no kuririmba arabizi".

Gabiro we ngo abona iby’irushanwa rya Tusker Project Fame bigenda bihinduka, hari nubwo abafana bakunda uririmba neza, mu mpera z’irushanwa kuko baba batangiye kubamenyera mu biganiro bihita kuri Televisiyo zitandukanye zo mu Karere, kandi abatanga amanota nabo ari byo bakurikiza.

Ati “Mbona rero Patrick na Phionah bafite amahirwe menshi yo kwegukana iri rushanwa nibarushaho kubahiriza ibisabwa n’abagize akanama nkemurampaka cyane ku miririmbire n’imyitwarire muri iri rushanwa”.

Ngo kuba batsinda irushanwa no kuba baritsindwa byose bibaho, icy’ingenzi ni uko bibafasha krushaho kumenyekana ku buryo n’iyo bakomeje umuziki wabo biborohera kumenyekanisha ibihangano byabo, haba mu Rwanda ndetse no mu Karere muri rusange.

Gabiro wigaragaje cyane mu irushanwa rya Tusker Project Fame riheruka, ahamya ko nubwo atabashije kuryegukana, hari ibyo ryamufashije birimo kuba indirimbo akora zigera mu bihugu bitari u Rwanda, nka “Byakubera”, “Amahirwe” (nshya) yakoranye na Davy Ranks, kandi abantu bakaziyumvamo.

Gabiro yavuze ko imyambarire muri TPF hari byinshi ifasha mu itorwa ry'abahanzi; uyu ni Nyamitari ugaragara yambaye ishati n'amadarubindi y'umukara
Uyu ni Phionah Mbabazi aririmba; Gabiro yavuze ko akwiye kongera imiririmbire anoza ijwi rye

Kuri ubu umuhanzi Phionah Mbabazi ari mu bahabwa amahirwe make bashobora no gusezererwa aramutse adatowe; kumutora ni ukujya muri telefone igendanwa ukandika 13 [iyi ni nimero ye imuranga muri TPF6] ukohereza kuri +254739966811.

Gutora Phionah Mbabazi ni byo byonyine byamuhesha amahirwe menshi yo gukomeza muri TPF6.


Kwamamaza

Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru ziheruka - Amakuru

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .