Mu Murenge wa Muhima abaturage baturiye umuhanda uva Nyabugogo kugera ku Kinamba, barasaba ko ibikorwa byo kubakiriza amatara yo kuri uwo muhanda byakwihutishwa kuko umwijima waho uteye inkeke, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatanze icyumweru kimwe ngo icyo kibazo kibe cyakemutse.
Uyu muhanda uca hagati yaho abaturage batuye n’igishanga bivugwa ko cyabaye indiri y’ibisambo n’abagizibanabi igihe kirekire, abaturage bo ku Muhima bavuga ko kuva aho baboneye ariya matara ishyizwe kumuhanda batangiye kugira icyizere, gusa na none baribaza igihe ayo matara amanitse ku nkengero z’umuhanda azakirizwa bikabayobera, cyane ko ngo amaze iminsi amanitswe.
Mukayirebe Solange ni umwe mubaturiye uyu muhanda, ubwo yaganiraga na IGIHE.com yadutangarije ko babangamirwa cyane no kuba nta rumuri rurangwa muri uriya muhanda nijoro, kuko bituma ingendo zabo zirangira kare cyangwa zikanasubikwa.
Rugira Patrick ni umusore w’umumotari uturiye uyu muhanda, nawe avuga ko bibabangamira kubera ko nta bwisanzure bugaragara ku baturage bahaturiye mu masaha ya ninjoro, aha Rugira yaduhaye urugero rw’umubyeyi w’umuganga ngo burigihe iyo atashye abanza guhamagara umuntu uza kumutegereza ku muhanda ngo batazamugirira nabi.
Umukuru w’Umudugudu w’Icyerekezo Habimana Aristide yagize ati:“Twe nk’abantu baturiye uyu muhanda n’iki gishanga nta kuntu twabura kugira impungenge cyane cyane twe babayobozi turabangamirwa cyane, kuko uyu muhanda wakabaye ugendwa cyane ariko siko biri kubera iki kibazo cy’umwijima”.
Habimana akomeza agira ati:”N’iyo twakaza umutekano nk’uko n’ubundi tubikora, ntibyabuza ko tubangamirwa no kuba hatabona”. Akomeza asaba ko inzego zibishinzwe zikwiye kwihutisha igikorwa cyokubaha urumuri.
Rangira Bruno ushinzwe itangazamakuru mu Mujyi wa Kigali yatangarije IGIHE.com ko abaturage bo ku Muhima badakwiye kugira impungenge na gato kuko ngo bashonje bahishiwe, yagize ati:”Ngira ngo nabo barabibonye ko turimo kubyihutisha ubu turabizeza ko mu mpera z’iki cyumweru cya mbere cy’umwaka wa 2012 nkuko biteganyijwe hazaba hatangiye kwaka”.










TANGA IGITEKEREZO