Asanzwe avugwaho kuba ari umwe mu bahanzi bafite ubuhanga mu miririmbire ye, none nawe yatangiye gutunganya indirimbo no kwigisha kugorora ijwi mu kuririmba (Vocal Director) imiririmbire abandi.
Aganira na IGIHE, Mfuranzima Bruce uzwi cyane ku izina ry’ubuhanzi rya G-Bruce ubu usigaye ukunda kongeraho ‘The Teacher’ yagize ati “Ubu natangiye gutunganya amajwi y’indirimbo muri Label nise ’The MusicCan’ iba mu Nyakabanda”.
Avuga ko amaze gutunganya indirimbo “Ndi Nde” yaririmbanye na Major-X. Mu bahanzi ari gukorana nabo muri iyi minsi harimo The Son, Yunkeys, Belly, Chizo, InTime, n’abandi.
G-Bruce yanashyize hanze indirimbo nshya iri mu njyana ya Rock yitwa “Karyamyenda”.



TANGA IGITEKEREZO