Umuhanzi nyarwanda Frankie Joe amazina ye asanzwe ni Frank Rukundo. Yavutse ku itariki ya 22 Gashyantare 1981, avukira muri Uganda. Avuka ku babyeyi bitiranwa ari bo Patrick Ngegeya na Stella Ndegeya.
Amashuri ye abanza yayize Kampala muri Uganda, ayisumbuye ayiga mu ishuri rya Kigali International Academy.
Amashuri makuru yayigiye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu ishami ry’ubucuruzi (Business Administration).
Mu 2009 Frankie Joe yashatse umugore, witwa Melanie Gale. Kuwa 13 Gashyantare 2011, Frank Joe yibarutse umuhungu wamwita Taye Rukundo. Uyu muhanzi akora n’ibijyanye no kwerekana imideri. Kuri ubu atuye i Calgary, Alberta muri Canada.
Ubuhanzi bwe:
Uyu muhanzi yahereye mu mwaka wa 2000 asohora indirimbo. Gusa ibihangno bye byamenykaniye cyane muri kaminuza Nkuru y’u Rwanda. Arateganya kumurika album ye ya mbere azita ‘Alive to Love’. Izaba iriho indirimmbo 12 zirimo nka Garuka, Nyegera, Igendere Bwiza, Rozina na Kipenda Roho yaririmbanye na Kidum, Alive to Love (izitirirwa album), Diamond Girl, n’izindi.
Ushaka kumva indirimbo za Frankie Joe wakandahano.
TANGA IGITEKEREZO