Umuhanzi Frank Rukundo uzwi cyane nka Frankie Joe, yasohoye amashusho y’indirimbo ye yise Umusonga, ayikorewe na Producer Meddy Saleh wo muri Press It. Aya mashusho aje yiyongera ku y’indirimbo nshya ‘Nyamuneka’ aherukana gukorana n’itsinda The Brothers. Ibi ni bimwe mu bikorwa uyu muhanzi (witegura gusubira muri Canada kuri uyu wa 29 Mutarama 2012) yishimira kuba yaragezeho mu rugendo yagiriye mu Rwanda.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE.com, Frankie Joe avuga ko urugendo rwe yagiriye mu Rwanda yarukozemo akazi kenshi mu gukorana n’abahanzi batandukanye mu Rwanda. Uretse ibi bihangano twavuze haruguru, Frankie Joe avuga ko hari n’indirimbo yise ‘Ni wowe’, ari gukorana na Pastor P.
Ku kibazo cy’uko abahanzi b’Abanyarwanda banengwa kuba batohereza ibihangno byabo ngo bimenyekane mu Rwanda, Frankie Joe avuga ko gukorera umuziki uri hanze y’u Rwanda akenshi bikunda kugorana. Yanavuze kandi ko abahanzi kugira ngo babone uko baza mu Rwanda abakunzi babo bababone mu bitaramo bibagora cyane.
Reba amashusho y’indirimbo Umusonga ya Frankie Joe:
Frankie Joe avuga ko mu minsi ya vuba ateganya kwerekeza mu gihugu cya Kenya aho agiye gukorera ibindi bihangano abifashijwemo na Producer Robert Kamanzi. Yagize ati:”Ngiye Nairobi gukora indi video yitwa Bubbly Bubly. Nzamarayo nk’ukwezi kumwe mbone kujya muri Canada”.
Uyu muhanzi Frankie avuga ko mu Rwanda umuziki yasanze warateye intambwe ariko ko hakiri byinshi byo gukosora kuko asanga hakiri ibibura mu muziki w’u Rwanda. Yagize ati:”Byateye intambwe ariko turacyafite urugendo. Abahanzi mu Rwanda turacyakeneye kuba abanyamwuga”.
Ushaka kumenya ubuzima bw’umuhanzi Frankie Joe kanda HANO .
TANGA IGITEKEREZO