Frank Rukundo uzwi cyane mu muziki ku izina rya Frankie Joe yabonye ubutumire bumusaba kuyobora umuhango ukomeye uzabera muri Nigeria ku itariki ya 7 Ukuboza 2014.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Frankie Joe yemeje ko ubuyobozi bwa The Future Project (TFP) ari nayo yateguye ibirori bikomeye byitwa The future awards Africa, bwamusabye ko yazabiyobora mu gihe Afurika yose izaba yahuriye hamwe ihuza imbaraga mu kurwanya icyorezo cya Ebola.
Ati “Ni byo, ubutumire narabubonye, ni ibirori bikomeye bizabera muri Nigeria ku itariki ya 7 uku kwezi. Ibyo birori bantumiyemo byitwa The future awards Africa, mu rwego rwo kurwanya Ebola ku Mugabane wacu, ikibazo kirimo ni uko byahuriranye na Big Brother ntabwo ndamenya neza uko bizagenda”
Nubwo Frankie Joe yahawe ubu butumire, ntaramenya neza niba koko azabitabira dore ko ku itariki ya 7 Ukuboza ari nabwo bizaba hazasozwa irushanwa rya Big Brother Africa ari nayo basinyanye amasezerano mbere.

Ati “Ikibazo gihari ni uko byahuriranye n’isozwa rya Big Brother Africa kandi nibo nasinyanye na bo amasezerano mbere. Ndacyategereje ngo ndebe uko bizagenda gusa nubwo ibi bitakunda hari amahirwe menshi twamaze gufungurirwa kubera Big Brother, nintajyayo kuri iyi nshuro nzajyayo mu bindi bikorwa ndi kuhateganya”
Uretse ubu butumire, Frankie Joe afitanye imishinga na bagenzi be bo muri Nigeria bari bahagarariye iki gihugu muri BBA.

Iki gikorwa cyiswe ‘The future awards Africa’ Frankie Joe yatumiwemo, cyateguwe ku Loni ku bufatanye na OMS. Gifite insanganyamatsiko igira iti ‘Fasha Loni na OMS mu guhagarika Ebola.”
Frankie Joe na mugenzi we Arthur, bahoze bahagarariye u Rwanda muri Big Brother Africa barafata rutemikirere ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba aho basubira muri Afurika y’Epfo kubonana na bagenzi babo bose batangiranye irushanwa.

TANGA IGITEKEREZO