00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kidum na Frankie Joe bananiwe kumvikana hitabazwa Polisi

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 29 March 2015 saa 04:50
Yasuwe :

Nimbona Jean Pierre wiyise Kidum nk’izina ry’ubuhanzi yamaze kugeza ikirego mu Bugenzacyaha(CID) arega mugenzi we Frankie Joe ashinja ubwambuzi, kuba yaramufashe nabi no kwica amasezerano bari bafitanye nkana.

Mu kiganiro Kidum yagiranye na IGIHE yasobanuye ko afite agahinda gakomeye ku mutima ngo ku bwo kuba Frankie Joe wamutumiye kumufasha mu gitaramo cyo kumurika album ye yarangiza akamufata nabi ndetse akamwima amafaranga yagombaga kwishyurwa.

Ati “Mfite agahinda gakomeye, kuba nasuzugurwa bigeze aha ndumva ntabasha kubyihanganira. Nizeye Leta y’u Rwanda ko imfasha nkarenganurwa kuko birakabije”

Kidum yaje mu Rwanda ku butumire bwa Frankie Joe yafashije mu gitaramo cyo kumurika album ye cyabereye kuri Serena Hotel kuwa Gatanu tariki ya 27 Werurwe 2015.

Barapfa amadorali 2,000

Impande zombi zari zumvikanye ko Kidum azahabwa amadorali 4,000 nk’igihembo cy’akazi yagombaga kuba yafashije Frankie Joe. Mbere y’uko igitaramo kigera Kidum yohererejwe amadorali 2000 yumvikana na Frankie Joe ko andi 2,000 yagombaga kuyahabwa akigera i Kigali mbere y’uko igitaramo kiba.

Bitabaje Polisi ku bwo kuba batarumvikanye ku masezerano bagiranye. Kidum avuga ko uretse gusugurwa no gufatwa nabi ngo abamutumiye mu Rwanda banze kumwishyura amadorali 2,000 kandi nta sezerano yishe mu yo basinyanye.

Ngo Kidum yagaragujwe agati

Kidum wamaze kugeza ikirego cye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhima yagize ati “Ubu najyanye ikirego mu Bugenzacyaha bw’u Rwanda (CID) kugira ngo bandenganure kuko Frankie Joe ari kungaraguza agati agakabya. Namufataga nk’inshuti, nk’umuvandimwe ndetse w’umuhanzi nzi neza ko anyubaha, ntabwo nari nzi ko ashobora kungenza gutya”

Uretse kuba yamaze kugeza ikirego cye mu Bugenzacyaha ngo arenganurwe, Kidum anashinja Frankie Joe kumufata nabi no kumusugura. Ngo Frankie Joe yafashe nk’amata y’abashyitsi bagenzi be bo muri Big Brother Africa mu gihe kuri Kidum ngo bamufataga nk’aho yaje mu Rwanda yitumiye.

Ati “Icya mbere yamfashe nabi kuva nagera i Kigali kugeza kuri uyu munota. Yandutishije bagenzi be bo muri Big Brother, ni bo yahozagaho ijisho ariko njyewe ugasanga nsa nk’uwitumiye, wagira ngo ntabwo twari tuziranye. Ikindi, yanze kunyishyura amafaranga yari asigaye kandi mu masezerano twari dufitanye nta ngingo n’imwe ntubahirije cyangwa ngo mbe naranze kuririmba nk’uko yari yabinsabye”

Ipfundo ry’ubwumvikane buke bwa Frankie Joe na Kidum

Mbere y’iminsi mike ngo Kidum agere mu Rwanda, Frankie Joe avuga ko yatunguwe no kubona hari ikindi gitaramo kiri kwamamazwa ahitwa muri Kaizen Club bivugwa ko na cyo Kidum yagombaga kukiririmbamo.

Frankie Joe ngo yahise ahamagara Kidum amubaza impamvu yemeye ko agomba kuzitabira ikindi gitaramo i Kigali kandi azi neza ko ari we bafitanye amasezerano. Iki gitaramo Kidum yitabiriye muri Kaizen mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki ya 28 Werurwe ngo kiri mu byabaye imbarutso yo kutamuha amafaranga bari bamusigayemo.

Frankie Joe ati “Kidum twari dufitanye amasezerano ko agomba kuzadufasha mu gitaramo cyanjye ariko habura iminsi nk’icumi ngo kigere ntungurwa no kubona hari kwamamazwa ikindi gitaramo muri Kaizen Club. Naramuhamagaye ndabimubaza ambwira ko ngo ‘ntabyo azi’. Nahise mubwira ko icyo gitaramo gishobora kumbangamira arambwira ngo ‘abagiteguye ntanabazi ariko yarabeshyaga”

Amaze gufasha Frankie Joe mu gitaramo cya Serena Hotel ngo yagombaga no kugaragara muri After Party yabereye kuri Papyrus Club[ubu isigaye yitwa Envy], ariko ngo na byo ntiyabyubahirije kuko yahise yigira kuririmba muri K Club rwihishwa.

Ati “Igitaramo kirangiye yagombaga kuza muri After Party kuri Papyrus, twaramushatse turamubura burundu. Nyuma ni bwo twaje kuvumbura ko yagiye kuririmba muri K Club. Yatwiciye amasezerano bikomeye, yarahemutse.”

Bavuguse umuti w’ikibazo biba iby’ubusa

Frankie n’itsinda ryamufashije gutegura igitaramo aherutse gukora ngo bamaze kumenya ko Kidum yishe amasezerano akemera kuririmbira muri Kaizen Club kandi azi neza ko mu masezerano bagiranye bitari birimo, bamusabye ko mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki ya 28 Werurwe yaza gutaramira muri Papyrus arabyemera.

Ngo yabasabye amadorali 500 barayamuha ndetse bamwemerera ko n’amadorali 2000 bari bamusigayemo bayamuha mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 29 Werurwe . Yageze muri Papyrus ahagana saa munani z’ijoro aririmba iminota mike ngo ahita yigendera bibabaza nyir’aka kabyiniro.

Uyu muhanzi ukorera umuziki we muri Kenya ngo yaririmbye huti huti ashaka uburyo yajya muri Kaizen Club naho akahacakira andi amafaranga nyamara ngo ntibyari mu masezerano y’abamuzanye i Kigali.

Frankie Joe ati “Icyatubabaje ni uko yahise ajya muri Kaizen kandi azi neza ko yishe amasezerano twari dufitanye yarangiza tukamuha ayo madorali 500 wenda ngo turebe ko ikibazo kivaho ariko aratunaniza. Niho ikibazo gishingiye”

Kidum we avuga ko ngo yaririmbye muri Kaizen Club mu rukerere rushyira ku Cyumweru tariki ya 29 Werurwe ngo kandi amasezerano yari afitanye n’abamuzanye i Kigali yarangiye saa sita z’ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki ya 28 Werurwe.

Ati “Njye nagiye muri Kaizen saa cyenda zo mu gitondo, amasezerano yanjye na bo yari yarangiye. Icyo nshaka ni amafaranga yanjye bansigayemo kandi narayakoreye. Yaransuzuguye anansuzuguza bagenzi be bo muri Big Brother”

Kidum azava kuri Polisi ahawe ibye

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE ubwo twamusangaga bu biro bya Polisi, Sitasiyo ya Muhima, Kidum yavuze ko yizeye neza ko Leta y’u Rwanda izamurenganura bityo ngo akaba azayiva mu maso ahawe amafaranga Frankie Joe amugomba.

Ati “Sinzava hano batanyishyuye. Ibihombo byose nagize bagomba kubiryozwa, nagombaga gusubira muri Kenya saa kumi zo kuri iki Cyumweru, indege yansize sinagiye. Hari ibindi bitaramo nari mfite muri Kenya, ibyo byose bazabibazwa”

Aba bahanzi bombi ubu bari muri Polisi bapfa amadorali 2,000

Twitter: @murungisabin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .