00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kahawe umunyutsi! Frankie Joe ntiyishishe kwambarana ubusa n’abakobwa muri Big Brother

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 14 November 2014 saa 05:29
Yasuwe :

– Akigera muri Big Brother nta cyamusobwe Ntiyatewe igishyika no kwambarana ubusa n’abakobwa mu rwogero Yashatse kwica akanyoni bangana amahirwe ntiyamusekera Benshi bagorwaga n’ubuzima bwo muri iyi nzu ariko kuri we agahu kari kahawe umunyutsi Akabando k’iminsi yaciye muri Afurika y’Epfo kazamusindagiza ahazamuka
Rukundo Frank benshi bazi nka Frankie Joe umuririmbyi, umukinnyi wa filime ndetse n’umunyamideli ni umwe mu bahagarariye u Rwanda bwa mbere mu irushanwa rya muri Big Brother (…)

  Akigera muri Big Brother nta cyamusobwe
  Ntiyatewe igishyika no kwambarana ubusa n’abakobwa mu rwogero
  Yashatse kwica akanyoni bangana amahirwe ntiyamusekera
  Benshi bagorwaga n’ubuzima bwo muri iyi nzu ariko kuri we agahu kari kahawe umunyutsi
  Akabando k’iminsi yaciye muri Afurika y’Epfo kazamusindagiza ahazamuka

Rukundo Frank benshi bazi nka Frankie Joe umuririmbyi, umukinnyi wa filime ndetse n’umunyamideli ni umwe mu bahagarariye u Rwanda bwa mbere mu irushanwa rya muri Big Brother Africa.

Frankie Joe wakoreshaga izina rya Frankie muri Big Brother yafatanyije na mugenzi we Nkusi Arthur guhesha ishema ingobyi yabahetse. Nubwo bategukanye igihembo nyamukuru bahamya neza ko hari ibihimbizo n’imiryango myinshi yafungutse.

Frankie yasezerewe ku Cyumweru tariki ya 9 Ugushyingo, yatahanye n’umusore witwa Permithias wari uhagarariye Namibia.

Yanze gusimbuka ikiraro atarakigeraho

Mu kiganiro na Frankie Joe wasezerewe muri Big Brother amazemo iminsi 35 gusa, yasobanuye ko byari byiza kuri we akigera muri Afurika y’Epfo dore ko yari afite abamurinda ndetse afashwe neza mu buryo bukomeye gusa amaze guhuzwa na bagenzi be 25 yari ahatanye na bo mu nzu ya Biggie yaje gusanga akwiye kwitondera guhita agaragaza uwo ari we ataramenya imico ya buri wese.

Ati, “Tukigerayo nabonaga ari byiza kubaho mfite abarinzi ariko bidatinze narimaze kubirambirwa, twaje kujya mu nzu ya Big Brother aho twese abari mu irushanwa twahuriye. Byansabye kwitonda n’ubushishozi kuko twari abantu 26 bavuye ahantu hatandukanye kugira ngo ntagira ibyo nica”

Akomeza agira ati “Nasanga nk’ubaruta bose haba mu gihagararo n’imyaka sinagombaga guhubuka bityo bimfata igihe cyo kubigaho bose ngo mbamenye”

Yakomeje atubwira ko bitewe n’imico itandukanye y’abantu bitamworoheye kuba yamenya uwo azagira incuti dore ko yagize n’ingorane zo gukundwa n’abakobwa cyane nubwo atigeze abiha umwanya n’agaciro.

Byari bigoranye kuri we kumenyera abantu yari ahanganye na bo ku bw’imico yabo bityo akaba yarabanje kwifata mbere yo kuba yagira uwo ahitamo ngo babe inshuti.

Ati “Byantwaye ibyumweru bibiri kuba nakwigaragaza nka Frankie kuko nibwo nari maze gusobanukirwa buri muntu wese twabanaga hariya mu nzu.”

Ntiyatewe igishyika no kwambarana ubusa n’abakobwa

Bitandukanye na bagenzi be benshi yari ahanganye na bo muri Big Brother, Frankie ntiyagowe na mba no gusangira urwogero n’abakobwa bambaye ubusa dore ko ngo yari asanzwe abimenyereye mu buzima yabanje kunyuramo haba mu kwerekana imideli, gukina filime n’ibindi.

Ati, “Nta kintu na kimwe kidasanzwe naboneye muri iriya nzu, kuko kwitekera ndabimenyereye, gusangira ubwogero n’abakobwa ndetse no guhora imbere ya camera byose kuri njye nabifataga nk’ibisanzwe kuko nsanzwe ndi umunyamideli ntibyigeze bingora”

Kuba yararutaga benshi mu myaka no mu gihagararo, byamuteraga kwihagararaho no kwereka bagenzi be ko ari we rugero bakwiye gufatiraho.

Ntiyigeze agirwa no kogana n'abakobwa

Mu irushanwa rya Big Brother Africa 2014, Alusa w’imyaka 34 wari uhagarariye Kenya na Frankie w’imyaka 33 nibo bari bakuru kurusha abandi.

Yakunze Ellah wa Uganda ntibyamuhira

Babanaga mu nzu imwe ari 26, abahungu 14 n’abakobwa 12. Kubera gusangira akabisi n’agahiye , basangira umubabaro n’ibyishimo, akari ku mutima kagiye gasesekara ku minwa ya benshi bakerura ko bakunze bagenzi babo. Hari n’abo kwihanagana byananiraga bagasomana byimbitse mu maso y’abakurikiye Televiziyo.

Nubwo nta Munyarwanda wasomanye cyangwa ngo afatirwe mu bikorwa bigayitse, Frankie yakunze imyitwarire ya Ellah uhagarariye Uganda amubwira ko yamukunze gusa asanga umukobwa nta gitekerezo na gito abifiteho aranamutuka ibyari urukundo bihinduka amahari.

Frankie na Ellah biherereye mu cyumba

Frankie ati “Nigeze gukunda Ellah ariko umunsi umwe yarantutse ambwira nabi kuva ubwo ibyanjye na we birangirira aho. Ellah ni umukobwa mwiza ariko ntekereza ko icyo gihe nari ntaramumenya ngo musobanukirwe neza naho ubundi nta kibazo cye.”

Nubwo nta gihombo Frankieyabigizemo kuba atarakundanye na Ellah, byazanye umwuka mubi hagati yaba bombi dore ko Ellah ari we washyize uyu Munyarwanda mu bagomba gusezererwa ndetse ahita ataha.

Abandi bakundaniye mu irushanwa harimo Mira wa Mozambique na Luis wa Namibia , Sheilah wa Botswana na Nhlanhla wa Afrika y’Epfo,JJ na Samantha wa Afurika y’Epfo, Laveda wa Tanzania na we yagiye akunda abasore batandukanye ariko ntarase ku ngingo ngo avuge umwe.

Abonye andi mahirwe yarambika inda ku muyaga agasubira kwa Biggie

Bitandukanye na mugenzi we Arthur, Frankie we yavuze ko abonye andi mahirwe yo kwitabira irushanwa yarijyamo ntakabuza kuko intego nyamukuru yari afite kwari ukwegukana amadolari 300,000.

Yagize ati “Nta kintu na kimwe cyananiye kwihanganira ku buryo byambuza gusubira mu irushanwa. Mu by’ukuri mbonye ayo mahirwe naryitabira kandi mpamya neza ko nakwitwara neza kurusha uko nabigenje ubu”

Frankie ahamya neza ko umukino wa Big Brother Africa usaba gutekereza cyane, gukoresha ubwonko n’umutima ndetse ugaha abandi rugari mu buryo bwo kurushaho kubamenya.

Yaciye akabando k’iminsi muri Afurika y’Epfo

Kuba Frankie Joe yaragiye muri Big Brother Africa ngo hari byinshi yahigiye ndetse n’izina ryagize uburemere bukomeye ari nabyo ashingiraho yiha icyizere cy’ahazaza mu mpano ze zitandukanye haba mu mideli, sinema, umuziki n’ibindi.

Ababyeyi be bari baje kumwakira ku kibuga cy'indege

Frankie ati “Nkimenya ko u Rwanda ruzitabira irushanwa rya Big Brother Africa nari muri Canada, nahise numva ngomba guhagararira igihugu cyanjye. Ibyo byatumye mpita nsesa amasezerano yose nari mfite aho nari umunyamideli mu bigo bigera kuri bitatu mfata indege ndaza.”

Nubwo yigeze gutongana na Tayo kugeza ubwo bari bagiye gufatana mu mashati, ubu ni inshuti zikomeye ndetse bafitanye imishinga izazahura impano bifitemo.

Yageze i Kigali yakirwa mu buryo bukomeye

Ati “Nigiyeyo ibintu byinshi, ikiruta byose navanyeyo kwihangana gukomeye. Hari project ndi gutegurana na Tayo nyuma y’irushanwa nzajya Nigeria ndetse na we azasura u Rwanda twigire hamwe icyo twakora mu bijyanye n’imideli kuko na we asanzwe abikora”

Big Brother Africa isigayemo abantu 14 bahagarariye ibihugu 12 nyuma ya Kenya n’u Rwanda byasezerewe, abakobwa basigaye ni barindwi n’abasore barindwi.
Abakobwa: 1.Butterphly, 2.Ellah, 3.Goitse, 4.Mam Bea, 5. Samantha , 6.Sheillah, 7.Sipe
Abasore: 1.JJ, 2.Tayo, 3. Nhlanhla, 4. Macky2, 5.Mr.266, 6. Trezagah, 7.Idris

Nubwo yagiranye amakimbirane na Tayo ubu ni inshuti zikomeye

Abari mu cyiciro cy’abagomba kuzavamo abataha iki Cyumweru ni: Mr.265(Malawi), Macky2(Zambia), Goitse(umukobwa wo muri Botswana washyizwemo ku bw’amakosa yakoze icyumweru gishize), Butterphly(Zimbabwe), Idris(Tanzania) na Samantha (Afurika y’Epfo).

Umukobwa uhagarariye Uganda yavanywe muri iki cyiciro hasigaramo batanu. Mu bashobora kuzataha iki cyumweru harashyirwa mu majwi Goitse, Samantha na Macky2.

Reba amafoto y’uburyo yakiriwe i Kigali


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .