00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Frankie Joe yahishuye ko yabaye komvwayeri muri Uganda

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 12 November 2014 saa 09:44
Yasuwe :

Nyuma yo gusezererwa muri Big Brother Africa, Frankie Joe yahishuriye ko afata Uganda nk’igihugu cye cya kabiri dore ko yahakuriye ndetse akaba yarahakoreye akazi k’ubukomvwayeri(convoyeur) igihe kinini.
Frankie Joe utegerejwe mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu yabwiye New Vision ko ubwo yari akiri muri aya marushanwa yakunze Ellah uhagarariye Uganda gusa abangamirwa n’uko uyu mukobwa yamututse bityo ntibiyumvanamo. Uyu Munyarwanda arashishikariza Afurika y’Uburasirazuba yose gushyigikira (…)

Nyuma yo gusezererwa muri Big Brother Africa, Frankie Joe yahishuriye ko afata Uganda nk’igihugu cye cya kabiri dore ko yahakuriye ndetse akaba yarahakoreye akazi k’ubukomvwayeri(convoyeur) igihe kinini.

Frankie Joe utegerejwe mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu yabwiye New Vision ko ubwo yari akiri muri aya marushanwa yakunze Ellah uhagarariye Uganda gusa abangamirwa n’uko uyu mukobwa yamututse bityo ntibiyumvanamo.

Uyu Munyarwanda arashishikariza Afurika y’Uburasirazuba yose gushyigikira Ellah nubwo bigeze kugirana akabazo. Ati “Afurika y’Uburasirazuba ikwiye gushyigikira Ellah akazatahana ariya mafaranga mu rugo, ndamwizeye ashobora kubikora. Mu by’ukuri naramukunze ariko arantuka mbivamo. Nari ntaramenya uko ateye ariko ni umukobwa mwiza”

Frankie ngo ashyigikiye Uganda kuko nacyo ari igihugu cye cyamureze kuva mu bwana. Ati “Uganda ni igihugu cyanjye cya kabiri. Nakuriye ahitwa Kireka, nakoze akazi gatandukanye , nabaye komvwayeri(convoyeur). Ubu u Rwanda rwasezerewe ngomba gushyigikira Uganda mu buryo bwose”

Iki kinyamakuru cyamubajije impamvu yakundaga kuvuga cyane Canada , ibintu babyibazaga benshi mu Banyafurika bakanabigaragaza mu itangazamakuru, asubiza ko muri iki gihugu habamo umuryango we bityo akaba adakwiye kugitera umugongo.

Ati “Umuryango wanjye uba muri Canada, mba muri Canada. Naje mu Rwanda numvise ko igihugu cyanjye kizitabira Big Brother. Ntabwo igihe cyose nabaga mvuga Canada gusa, navuze u Rwanda kenshi”

Iminsi 35 yamaze muri Big Brother Africa, Frankie Joe ahamya ko yamufunguriye imiryango myinshi mu bihugu bya Afurika. Ngo agiye gukoresha izina avanye muri Afurika y’Epfo yagure impano ye mu kwerekana imideli no gusohora indirimbo ziri ku rwego mpuzamahanga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .