Frankie Joe ni umwe mu bahataniye Big Brother Africa wishimiwe na benshi muri Nigeria ku bw’imibanire ye na Tayo uhagarariye iki gihugu muri aya marushanwa, by’umwihariko kuba yarabanye neza n’uyu Munyanijeriya byamufunguriye imiryango muri iki gihugu ndetse agiye kuhagurira imishinga ye.
Frankie atarasezererwa mu irushanwa yagiye ashyigikirwa n’ibihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba hiyongeraho Nigeria kubera uburyo yagiye abana neza na Tayo wari uhagarariye iki gihugu. Nubwo Frankie yigeze kugirana amakimbirane na Tayo ndetse bagashaka gufatana mu mashati, ngo hari imishinga myinshi bafitanye muri Nigeria mu minsi iri imbere.
Nk’uko urubuga rwa Big Brother Africa rwabitangaje, Frankie ashobora kwerekeza muri Nigeria gukinayo filimi no kwagurirayo impano ye mu mideli n’umuziki dore ko ahafite umubare munini w’abamukunda bakomeje kumwereka ko bamushaka kandi bamwishimiye.

Frankie ahamya neza ko hari imiryango myinshi iri kugenda ifunguka ku mpano ze, umuziki, imideli na sinema ku bwo kuba yitabiriye irushanwa rya Big Brother Africa ndetse akabyitwaramo neza we na mugenzi we Arthur bari bafatanyije guhagararira u Rwanda.
Frankie Joe ati, “Ntewe ishema n’uburyo njye na Arthur twitwaye mu irushanwa dore ko bwari ubwa mbere u Rwanda ruryitabiriye, kandi hari imigisha myinshi ndetse n’amahirwe twagiye tuhakura bizadufasha gukomeza kwiteza imbere”.
Frankie yakomeje avuga ko yababajwe no kuba yaravuye mu irushanwa atagize amahirwe yo kubonana n’abantu bigeze guhatanira Big Brother Africa baherutse kuryinjizwamo ngo kuko hari ubundi bumenyi yari kubavomamo.

Nubwo atagize amahirwe yo kugera mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa ,Frankie yavuze ko atazatenguha Afurika by’umwihariko Abanyarwanda ku bw’urukundo rudasanzwe bamugaragarije akiri muri iri rushanwa.
Yagize ati, “Afurika yanyeretse urukundo rukomeye ubwo nari mu irushanwa, banyereka ko banshyigikiye, nanjye sinzabatenguha nzakomeza gukora ibyiza bihesha umugabane wacu isura nziza”.
Kuba Frankie Joe yaragiye muri Big Brother Africa ngo hari byinshi yahigiye ndetse n’izina ryagize uburemere bukomeye ari nabyo ashingiraho yiha icyizere cy’ahazaza mu mpano ze zitandukanye haba mu mideli, sinema, umuziki n’ibindi.

Ku ikubitiro Frankie afite gahunda yo kujya muri Nigeria, ndetse arateganya gukorana indirimbo n’uwegukanye irushanwa rya East Africa Idols ariko mbere ya byose arifuza kujya gusura umwana we uba muri Canada.
Frankie yasezerewe ku Cyumweru tariki ya 9 Ugushyingo, yatahanye n’umusore witwa Permithias wari uhagarariye Namibia.
TANGA IGITEKEREZO