Frankie Joe yagizwe umwenegihugu muri Canada nyuma y’uko hashize igihe kigera ku mwaka atandukanye na Melanie Gale wari umugore we ku mpamvu itarigeze imenyekana.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Ukuboza 2016 nibwo Frankie Joe yahawe ibyangombwa byose nk’umuturage wa Canada ndetse amazina ye ashyirwa mu bitabo, ubu ahatuye mu buryo bwemewe n’amategeko.
Frankie Joe yahise yandika kuri Instagram agira ati “Mu buryo bwemewe n’amategeko nishimiye kwitwa umuturage wa Canada. Nishimiye kuba mfite ubwenegihugu bubiri[u Rwanda na Canada] muri iyi Si nziza y’Imana.”
Yashimiye byimazeyo inshuti ye magara umuteramakofe mpuzamahanga Philp Ndugga[ukomoka muri Uganda] wamufashije mu rugendo rwo gushaka ubwenegihugu. Ati “Warakoze cyane muvandimwe Philip kuba waranyoboye muri uru rugendo.”
Frankie Joe aherutse kubwira IGIHE ko we na Melanie bamaze kubona gatanya, gusa ngo nta gahunda ya hafi afite yo gushaka undi mugore.
Yagize ati “Umwana wanjye araho, turabonana kenshi n’abandi baraho […] Ndi single (ndi ingaragu).”

Nyuma yo gutandukana n’umugore bari bamaranye hafi imyaka itanu babana, Frankie Joe ngo aryohewe n’ubuzima kandi yishimira uko abayeho muri iki gihe.
Frankie Joe na Melanie Gale barushinze mu mwaka wa 2009. Kuwa 13 Gashyantare 2011, bibarutse umuhungu wamwita Taye Rukundo.
Aba bombi buri wese yaciye inzira ze, bahuzwa n’umwana babyaranye. Kuri ubu atuye ahitwa Calgary, Alberta muri Canada ndetse ngo nta gahunda ya vuba afite yo kugaruka i Kigali.




TANGA IGITEKEREZO