Hagiye gushira amezi ane Frankie Joe asubiye muri Canada aho yakomereje imishinga yo kwerekana imideli no gukina film.
Mu kiganiro na IGIHE, Frankie Joe yavuze ko ahanini mu byatumye ajya gutura muri iki gihugu harimo imishinga yari ahafite mu mideli na film ikomeye yakinnyemo yitwa ‘Painkillers’. By’umwihariko ngo yashakaga kwegerana n’umwana we uri hafi kuzuza imyaka itanu y’amavuko.
Frankie Joe na Melanie bamaze kubona gatanya, gusa ngo nta gahunda ya hafi afite yo gushaka undi mugore.
Ati “Umwana wanjye araho, turabonana kenshi n’abandi baraho […] Ndi single (ndi ingaragu).”
Iyo ukomeje kumubaza byimbitse icyamuteye gutandukana n’umugore w’isezerano, asubiza agira ati “Mbabarira sinshaka kubyinjiramo cyane.”
Nyuma yo gutandukana n’umugore bari bamaranye hafi imyaka itanu babana, Frankie Joe ngo aryohewe n’ubuzima kandi yishimira uko abayeho muri iki gihe.
Frankie Joe na Melanie Gale barushinze mu mwaka wa 2009. Kuwa 13 Gashyantare 2011, bibarutse umuhungu wamwita Taye Rukundo.

Aba bombi buri wese yaciye inzira ze, bahuzwa n’umwana babyaranye. Kuri ubu atuye ahitwa Calgary, Alberta muri Canada ndetse ngo nta gahunda ya vuba afite yo kugaruka i Kigali.




TANGA IGITEKEREZO