Muri iki gitaramo, Frankie Joe wari uhagarariye u Rwanda muri Big Brother ya 9 yari yatumiye bagenzi be Esther(Uganda), Tayo(Nigeria), Arthur Nkusi (Rwanda) , Permithias (Namibia) na Nhlanhla(Afurika y’Epfo).
Mu kwakira aba basore n’inkumi bari baje kwifatanya na Frankie Joe, buri wese mbere y’uko afata ijambo yabanza kwerekana zimwe mu mpano yari asanzwe azwiho mu irushanwa.
Umunya-Afurika y’Epfo witwa Nhlanhla ni we wiyeretse Abanyarwanda bwa mbere maze abanza kubatera urwenya rw’uburyo yari umutetsi ukomeye ndetse ngo bagenzi be bahoraga bamusaba ko yajya mu gikoni kubatekera.
Uyu musore yavuze ko mu by’ibanze yabonye mu Rwanda igikomeye kurusha ibindi ari umutekano, isuku, amajyambere ari ku muvuduko wo hejuru n’ubworoherane mu baturage. Ngo mu gihugu cye bitandukanye n’uko abantu bameranye mu Rwanda nk’aho usanga ku mihanda abantu bagendana mu mutuzo ntawe uhutaza undi nyamara iwabo ngo ni kenshi abantu baterana ibyuma abandi bagakorerwa urugomo rukomeye abandi barebera.
Umunya-Namibia Permithias wari usanzwe azwi nk’umucuranzi ukomeye wa gitari mu irushanwa, yakurikiyeho ndetse yerekana koko ko hari ubumenyi bukomeye afite mu muziki. Yaririmbye mu buryo bwa live benshi bakorwa ku mutima n’uburyo akirigita gitari anaririmba.
Avuga ibyo yabonye mu Rwanda n’icyamutunguye kurusha ibindi, Permithias yemeje ko nta baturage babanye neza kurusha Abanyarwanda.
Stella Nantumbwe wabaye Miss Uganda 2013, ni umwe mu bishimiwe cyane ubwo yakirwaga. Yavuze ko ngo akiva muri Uganda yari ako ari we mukobwa mwiza kurusha abandi mu Karere nyamara ngo akigera ku kibuga cy’indege yasanzwe Abanyarwandakazi bafite uburanga butangaje, ngo yabwirwaga ko ari beza ariko ntabyemere gusa ibyo amaso ye yabonye byabaye gihamya.
Mu bibazo abafana babajije Ellah, bahurije ku mubano we na Frankie Joe abandi bamubaza ibye na Idris. Atajijinganyije, Ellah yavuze ko we na Frankie Joe babanaga nk’abavandimwe nubwo hari ababibonagamo urukundo. Ibye na Idris byo ngo nta cyahindutse ngo kuko ‘afite amafaranga yahembwe, nanjye meze neza.”
Abajijwe niba batarakomeje mu rukundo, Ellah yagize ati “Oya, ni ibisanzwe.” Ku ngingo y’uko ashobora kuba afite undi musore bakundana, Ellah ntiyazuyaje ahubwo yahise yemeza ko ahari usibye ko ngo atamuvuga izina.
Yagize ati “Hari umuntu udusanzwe mu buzima bwanjye, ntabwo mbabwira izina rye”
Mugenzi we Esther wari warahawe akabyiniriro ka Small Pepe, akigera imbere y’abari baje kwifatanya na Frankie Joe muri iki gitaramo yavuze ko mu busanzwe ari umukobwa uvuga amagambo menshi, ukunda gusetsa no kubyina akanga urunuka umuntu wese umubuza amahwemo.
Esther yagarutse ku buzima yabanyemo na bagenzi be, avuga ko mu bantu yavugaga na bo rumwe cyane ari Nkusi Arthur wo mu Rwanda na Tayo wa Nigeria nubwo akenshi bagonganaga amuhimba amazina mashya.
Yagize ati “Arthur yari inshuti yanjye ikomeye. Wasanga yarankundiraga ko nitwara nk’abasore, njye nanga kwitwara nk’abakobwa kuko birambangamira. Tayo na we yari inshuti yanjye, ariko yanyitaga amazina ntakundaga na gatoya.”
Tayo wasaga nk’aho ari we utegerejwe na benshi, yakomewe mu mashyi mu buryo bukomeye ndetse na we abereka ko irushanwa yarivuyemo yemye. Mu bibazo abafana bamubajije, bagarutse ku kuntu yahoraga avugwaho kurwana na begenzi be niba koko byari ukuri maze.
Yavuze ko nta kintu kivugwa mu nzu abahatanira BBA babamo kiba gitandukanye n’ukuri. Ati “Hariya ibintu bivugwa ni ukuri. Njye ndi umuntu ubangamira abantu ariko ntagamije kubababaza. Byari impamo twararwanaga, Frankie Joe twarwanye kabiri , hari n’abandi nagiye niyenzaho”
Nkusi Arthur na Tayo ngo ntibigeze barwana ngo kuko , uyu Munyarwanda yari umunyantege nke imbere ya Tayo ku buryo abakoreshaga ijambo kurwana barengereye.
Atebya cyane Arthur ati “Urabona Tayo narwana na we koko? Ibyanjye na Tayo ntabwo wabyita kurwana, twarumvikanaga. Njye namusabaga imbabazi nkamwereka aho akubita kugira ngo ntababara cyane”
Ubwo Frankie Joe yari ku rubyiniro aba bagenzi be bamufashaga kubyina ndetse bakerekana ko bafitanye ubumwe bukomeye. Frankie yabize icyuya maze Esther wo muri Uganda afata igitambaro aramuhanagura benshi bishimira ubumwe buri hagati y’aba bantu.
Ku bufatanye na RDB, aba banyamahanga barasura ingagi mu birunga kuri uyu wa Gatandatu ndetse ngo ni kimwe mu bintu bikomeye bafitiye amatsiko mbere yo gusubira mu bihugu byabo.
Kidum na Christopher bafashije Frankie Joe mu kumurika album ye naho Knowless na we wari utegerejwe ntiyabasha kuboneka ku mpamvu zitamenyakanye.























Amafoto: Nkinzingabo Jacques
TANGA IGITEKEREZO