Frankie Joe wari uhagarariye u Rwanda muri Big Brother Africa agasezererwa amazemo iminsi 35 yasesekaye i Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Ugushyingo.
Bitandukanye cyane n’uko Nkusi Arthur yakiriwe, Frankie Joe we yasanze ku kibuga cy’indege abantu bake bari baje kumwakira. Mu basanganiye uyu muhanzi i Kanombe hari higanjemo abo mu muryango we n’itangazamakuru ryashakaga kumenya impumeko ye nyuma yo kuva mu marushanwa.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Frankie Joe yavuze ko yakiriye ibyamubayeho ndetse ngo Big Brother yamubereye umwanya ukomeye wo kwiyereka Afurika bityo akaba agiye gukoresha aya mahirwe yagura impano ye mu muziki no mu mideli.
Frankie yasezerewe ku Cyumweru tariki ya 9 Ugushyingo, yatahanye n’umusore witwa Permithias wari uhagarariye Namibia.

Uyu Munyarwanda akurikiye abandi 10 bagenzi be basezerewe mbere ye barimo Mira(Mozambique), Resa(Zambia) Sabina(Kenya), Lilian(Nigeria) ,Esther(Uganda), Laveda(Tanzania) , Alusa(Kenya), Luis wo muri Namibia, Kacey Moore wa Ghana na Nkusi Arthur wo mu Rwanda.























Amafoto: Gentil
TANGA IGITEKEREZO