Mu kiganiro Frankie Joe yagiranye na IGIHE, yasobanuye ko ibi bikorwa byose byateguwe na Tayo akaba yarahurije hamwe bagenzi be bahataniye Big Brother Africa ya 9 muri Afurika y’Epfo kugira ngo bamufashe. Mu bikorwa by’ingenzi bateganya gukora harimo gusura imfubyi n’abana baba ku muhanda ndetse mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu bakaba bari buhurire mu gitaramo gikomeye kibahuza n’abafana babo.
Yagize ati “Ndi hano i Lagos mu bikorwa by’urukundo byateguwe na mugenzi wanjye Tayo. Ndi kumwe na bagenzi banjye barimo Lilian, Esther, Trezagah na Tayo. Turasura imfubyi, abana batagira aho baba, uyu munsi nijoro turasabana n’abafana ba Tayo bo mu bice bitandukanye muri Nigeria”

Frankie Joe yageze I Lagos muri Nigeria ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Mata 2015. Yahahuriye na bagenzi be bo muri Big Brother Africa ya 9 Trezagah(Mozambique), Lilian(Nigeria), Esther(Uganda).



TANGA IGITEKEREZO