Rukundo Frank wahagarariye u Rwanda ku nshuro ya mbere muri Big Brother Africa agasezererwa adatwaye igihembo nyamukuru, yateguye ibirori bidasanzwe azasabaniramo n’abamushyigikiye, abakunzi be n’abafana muri rusange ababwira ibihe byose yanyuzemo mu gihe yari muri iri rushanwa.
Mu kiganiro na IGIHE, Frankie yasobanuye ko ikirori azahuriramo n’abakunzi be cyiswe ‘Chrismass Eve Bash’ kigamije kubashimira ibyo bamukoreye, kwifotozanya na bo, gusangira ibitekerezo, kubabwira muri make ubuzima yanyuzemo muri Big Brother ndetse na bo bakamubaza ibibazo byose bifuza.

Yagize ati “Ni ikirori gisanzwe ariko navuga ko gikomeye cyane kuko nyuma ya Big Brother hari benshi bifuzaga ko twabonana tukaganira. Ni ubwa mbere ngiye guhura n’abafana nyuma yo kuva mu irushanwa. Ni uguhura nyine buri wese akambaza icyo ashaka, ababishoboye tukifotoza, nkababwira ikintu cyose kindi ku mutima.”
Frankie Joe kandi ngo azanaririmbira abazaza kwifatanya na we mu ijoro ribanziriza Noheli kuwa Gatatu tariki ya 24 Ukuboza 2014.
Ati “Nzanaririmba, hari indirimbo zimwe nabateguriye nzaririmba. N’izindi bazifuza nzaziririmba ku buryo tuzinjirana muri Noheli twishimye”

Frankie ahamya neza ko iminsi 35 yamaze muri Big Brother Africa hari byinshi yigiyemo ndetse n’izina rye ryagize ubundi buremere bukomeye ari nabyo ashingiraho yiha icyizere cy’ahazaza mu mpano ze zitandukanye haba mu mideli, sinema, umuziki n’ibindi.


TANGA IGITEKEREZO