Mu kiganiro na IGIHE, Frankie Joe yavuze ko ageze kure imyiteguro y’iki gitaramo azamurikiramo album ye ya mbere yise ‘Alive to Love’ kizahuriramo bamwe mu byamamare yasangiye nabyo ubuzima bwo muri Big Brother Africa ya 9.
Impamvu nyamukuru yamuteye kuzana aba bantu yabanye na bo muri Big Brother ngo ni ukugira ngo bibabere umwanya mwiza wo gusura u Rwanda, kumenya amateka yarwo, aho rugeze mu iterambere bityo bazasakaze inkuru bahasanze basubiye iwabo.
Ati “Nzaba ndi kumwe n’abantu twabanye muri Big Brother Africa barimo Tayo wo muri Nigeria, Sabina na Alusa bo muri Kenya; Arthur na we tuzaba turi kumwe. Hari n’abandi nkivugana na bo, bizaterwa n’abaterankunga nzabona, ubundi nateganyaga ko bose nabazana i Kigali, uko ari 24 bagahurira i Kigali.”

Frankie kandi azaba afatanyije na Kidum wanamaze kumwemerera ko agomba kuzaba ahari. Ati “Kidum na we yamaze kwemeza ko agomba kuzaza kumfasha , igitaramo kizaba ku itariki ya 27 Werurwe 2015 , namaze guhabwa aho nzakorera muri Serena Hotel. Nta kibazo na gito kirimo”

Kuri ubu, Frankie yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Byina uza unsanga’ nayo ikazaba iri kuri album ya mbere agiye kumurika.

TANGA IGITEKEREZO