Frank Rukundo benshi bazi nka Frank Joe , umwe mu bahagarariye u Rwanda muri Big Brother Africa, aza mu myanya ya mbere y’abahabwa amanota meza n’abakurikirana iri rushanwa kubera uburyo yiyoroshya, kwitwara neza no kugira igikundiro muri bagenzi be.
Nk’uko urubuga rwa Kyle Duncan Kushaaba umwe mu bitabiriye Big Brother Africa ya 7 rubitangaza, benshi mu bari gukurikirana iri rushanwa babonamo Frank Joe umugabo ufite ubwenge, kwiyoroshya cyane kurusha abandi, kugira igikundiro, kuvuga neza Icyongereza nk’uwavukiye muri Amerika no kubana neza na bagenzi be kurusha abandi nubwo avuga make.

Kyle Duncan yahawe uburenganzira n’abategura BBA bwo kujya yandika kuri iri rushanwa ndetse akaba yakusanya ibitekerezo mu barikurikirana kugira ngo bavuge uko babona abaririmo.
Kyle yagiranye ikiganiro n’abari gukurikirana Big Brother Africa ya 9 benshi bahuriza kuri Frank Joe bemeza ko ashobora kuzatungurana ku bw’imyitwarire ye, ibitekerezo no kwitwara neza muri bagenzi be kurusha abandi.
Yagize ati “Uwa mbere kandi wiyoroshya muri iriya nzu, ni uyu muhungu w’Umunyarwanda. Imivugire ye nk’iy’Abanyamerika ishobora gutuma bamwe bamwibeshyaho. Ubyite uko ubishaka. Ukuri ni uko uyu mugabo yabaye muri Uganda na Canada. Benshi mu bo babana mu nzu bamubonamo igitinyiro, ntavuga byinshi ariko igihe cyose uba wumva ko ahari”

Mu bandi bahawe amanota yo kwigaragaza neza harimo Butterphly (Zimbabwe) , Macky2 (Zamabia) n’umukobwa witwa Goitse (Botswana).
Big Brother Africa irahatanirwa n’abagera kuri 26, baba mu nzu imwe, babaho ubuzima bumwe, DSTV izajya yerekana uko babayeho igihe cyose haba mu byumba byabo, mu bwiherero, mu rwogero, mu masengesho, mu buriri n’ahandi, amasaha 24/24, iminsi 7 kuri 7.
Ibihugu bihagarariwe muri Big Brother Africa ni Botswana, Ethiopia, Ghana, Kenya, Malawi, Namibia, Nigeria, Sierra Leone, Rwanda, South Africa, Tanzania, Uganda, Zambia na Zimbabwe.
Kugira ngo abahagarariye u Rwanda bakomeze babone amahirwe yo gukomeza muri BBA bakeneye ko Abanyarwanda bose babatora binyuze kuri internet na SMS. Kuri internet bikorerwa ku rubuga rwa DSTV HANO.
Gutora ukoresheje SMS ujya ahandikirwa ubutumwamuri Telefone yawe ukandika ijambo “vote”ugakurikizaho n’izina ry’uwo ushaka gukora ubundi ukohereza kuri 1616 kuri sosiyete iyo ariyo yose yaba Tigo, MTN na Airtel.
TANGA IGITEKEREZO