00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Frank Joe ashobora kuririmba mu gitaramo cya Kidum i Kigali

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 8 July 2014 saa 03:21
Yasuwe :

Umuririmbyi w’umunyarwanda uba muri Canada, Frank Joe, ashobora kuririmba mu gitaramo cya Kidum giteganyijwe i Kigali muri Serena Hotel kuwa gatanu tariki 11 Nyakanga 2014.
Nk’uko byatangajwe na Ahmed Pacifique, ukurikiranira hafi inyungu za Kidum, yavuze ko bari mu biganiro na Frank Joe ngo azabashe kwitabira iki gitaramo anaririmbemo, gusa ntabwo baramara kubona igisubizo cya nyuma.
Ibi kandi bitangajwe nyuma y’uko Frank Joe usanzwe uba muri Canada, kuri ubu ari mu Rwanda. Hari amakuru (…)

Umuririmbyi w’umunyarwanda uba muri Canada, Frank Joe, ashobora kuririmba mu gitaramo cya Kidum giteganyijwe i Kigali muri Serena Hotel kuwa gatanu tariki 11 Nyakanga 2014.

Nk’uko byatangajwe na Ahmed Pacifique, ukurikiranira hafi inyungu za Kidum, yavuze ko bari mu biganiro na Frank Joe ngo azabashe kwitabira iki gitaramo anaririmbemo, gusa ntabwo baramara kubona igisubizo cya nyuma.

Ibi kandi bitangajwe nyuma y’uko Frank Joe usanzwe uba muri Canada, kuri ubu ari mu Rwanda. Hari amakuru avuga ko yab a yaraje kwitabira amajonjora yo kwinjira mu irushanwa rya Big Brother Africa.

Kuba Frank Joe afitanye na Kidum indirimbo baririmbye mu mwaka wa 2010 yitwa Kipenda Roho ni kimwe mu bishobora gutuma Frank Joe yemera kuririmbana nawe muri iki gitaramo.

Kwinjira mu gitaramo cya Kidum muri Serena Hotel ni amafaranga ibihumbi 10 ku muntu umwe, kikazatangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nk’uko bitangazwa na Ahmed pacifique.

Kidum yari aherutse kugaragara mu Rwanda ku itariki ya 1 Nyakanga 2014, ubwo yaririmbaga mu muhango wo Kwita Izina abana b’Ingagi 18. Nyuma yahise yerekeza muri leta Zunze Ubumwe za Amerika ajyanwe no kuririmba.

Reba Kipenda Roho hano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .