Byari biteganyijwe ko Byumvuhore Jean Baptiste yagombaga gukorera ibitaramo bibiri i Kigali muri Kamena 2014 gusa byaje kwegezwa inyuma kubera imikino ya CECAFA iri kubera mu Rwanda.
Kimwe mu bitaramo bya Byumvuhore cyagombaga kubera kuri Stade Amahoro ikindi kikabera muri Serena Hotel.
Mu kiganiro na Ruremire Focus ari na we uzafatanya na Byumvuhore muri ibi bitaramo, yasobanuye ko impamvu nyir’izina y’iri subikwa ari imikino ya CECAFA iri kubera kuri Stade Amahoro ari naho bagombaga kuririmbira. Iyi mikino yanatumye isozwa rya PGGSS4, ryagombaga kubera kuri Stade Amahoro ryigezwa inyuma nabyo bigira ingaruka ku gitaramo cye na Byumvuhore.
Ruremire ati, “Kimwe mu bitaramo cyagombaga kubera kuri stade ariko byarahindutse. Murabizi neza ko isozwa rya Guma Guma ribera kuri Stade, nari nizeye ko izasozwa ku itariki 09 Kanama, CECAFA ije ituma byimurirwa ku itariki ya 30 Kanama 2014 ari na wo munsi twagombaga gukorera igitaramo muri stade.”
Akomeza agira ati, “Byabaye ngombwa ko duhindura amatariki, kugeza ubu nahawe itariki ya 03 Mutarama 2015 gusa ndifuza ko igitaramo cya mbere muri Serena Hotel cyazaba ku itariki ya 27 Ukuboza 2014 hanyuma icyo kuri Petit Stade kikaba ku itariki ya Gatatu z’ukwa mbere”
Ruremire Focus ahamya ko ageze kuri imyiteguro ya ‘Umuntu ni nk’undi concert’ ndetse na Byumvuhore yamaze kwakira impinduka zabaye, gusa ngo aracyiteguye urugendo azagirira mu Rwanda.
Ati, “Abahanzi turihangana, Byumvuhore yarabyakiriye gusa aracyafite u Rwanda ku mutima. Nta kizamubuza kuza rwose, abari bamutegereje bakomeze kwihangana. Azaza kuri ayo matariki navuze”
Mu gutegura ibi bitaramo, Ruremire ari gufashwa n’umuhanzi mugenzi we Alain Mukurarinda.










TANGA IGITEKEREZO