00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itsinda Flat Papers mu kwamamara rikoresha amashusho

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 11 January 2012 saa 04:30
Yasuwe :

Abagize itsinda Flat Papers basanze bagomba kubanza gukora amashusho y’indirimbo bamaze gushyira hanze mbere y’uko bakora izindi.
Mu kiganiro na Major-X, umwe mu baraperi b’iri tsinda, yavuze ko iki cyemezo bagifashe kugira ngo batazagongana n’abandi bahanzi bakora bimwe mu kwamamaza ibikorwa byabo.
Yagize ati:“Twasanze mu gihugu abantu baramenyerejwe ko abahanzi baririmba Hip-Hop bagomba kuba bafite indirimbo nyinshi z’amajwi kurusha amashusho ariko twe twasanze tutagomba kunyura iyo (…)

Abagize itsinda Flat Papers basanze bagomba kubanza gukora amashusho y’indirimbo bamaze gushyira hanze mbere y’uko bakora izindi.

Mu kiganiro na Major-X, umwe mu baraperi b’iri tsinda, yavuze ko iki cyemezo bagifashe kugira ngo batazagongana n’abandi bahanzi bakora bimwe mu kwamamaza ibikorwa byabo.

Yagize ati:“Twasanze mu gihugu abantu baramenyerejwe ko abahanzi baririmba Hip-Hop bagomba kuba bafite indirimbo nyinshi z’amajwi kurusha amashusho ariko twe twasanze tutagomba kunyura iyo nzira kuko abantu bakeneye kubona amashusho y’ibihangano twakoze kugira ngo turusheho kugira imbaraga zo gukora n’ibindi”.

Uyu muraperi kandi avuga ko nyuma y’indirimbo nshya bise ’Papa’, nta yindi bateganya gushyira hanze mu gihe ibihangano byabo bitaramamara mu mashusho. Akavuga ko ahubwo imbaraga nyinshi bagiye kwibanda mu kuzishyira mu gukora amashusho y’indirimbo zose bakoze, arizo Gangster in the City, Danger Life(ya Major-X), Wanted (ya Sentpy wenyine), Ishuri ry’Ukuri bakoranye na P’Fla, Isengesho bakorewe na Junior, Ghetto Rap.

Major-X avuga ko babangamiwe no kuba nta muntu ubakurikiranira uburyo ibihangano byabo byagera ku maradiyo no mu bitangazamakuru kugira ngo ababakunze nko mu ndirimbo Danger Life, Gangster in the City, Isengeshon’izindi babashe kurushaho kubumva. Akavuga ko birushaho kuba imbogamizi ikomeye iyo bagiye ku masomo.

Reba amashusho y’indirimbo Gangster in the City ya Flat Papers:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .