00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Flat Papers bagarutse baririmba bikoma Pacson na Jay Polly mu ndirimbo yabo nshya

Yanditswe na
Kuya 31 October 2013 saa 06:05
Yasuwe :

Hari hashize igihe kinini umuraperi Major X na Senty P The Gangstar badakorana indirimbo nk’itsinda rya Flat Papers; ariko ubu bashyize hanze iyo bise “Naho Twari Amabuye”, indirimbo bagaragaza ko ntacyo batakoze mu muziki ariko bikanga bikaba iby’ubusa ntibamamare nk’uko babyifuzaga.
Aba baraperi bavuga inzira ndende banyuzemo bashaka kwamamara mu muziki, nk’intego ya buri muhanzi wese, ariko bakagaragaza ko hakiri imbogamizi nyinshi, ari naho bikoma bamwe mu bantu basanzwe bazwi mu (…)

Hari hashize igihe kinini umuraperi Major X na Senty P The Gangstar badakorana indirimbo nk’itsinda rya Flat Papers; ariko ubu bashyize hanze iyo bise “Naho Twari Amabuye”, indirimbo bagaragaza ko ntacyo batakoze mu muziki ariko bikanga bikaba iby’ubusa ntibamamare nk’uko babyifuzaga.

Umuraperi Major X yikoma Pacson na Jay Polly

Aba baraperi bavuga inzira ndende banyuzemo bashaka kwamamara mu muziki, nk’intego ya buri muhanzi wese, ariko bakagaragaza ko hakiri imbogamizi nyinshi, ari naho bikoma bamwe mu bantu basanzwe bazwi mu muziki nyarwanda.

Muyi iyi ndirimbo yabo, aba bahanzi bagira bati “Ibaze rap twakoze, reba na hit twabuze, abafana bazi ko twababaye nyamara kuri twe ni inkoni ariko FP (Flat Papers) twe ntacyo bidutwaye n’aho twari amabuye.”

Ariko uko bakomeza barapa mu njyana inogeye amatwi, aba baraperi barerura bagatunga agatoki umuraperi Pacson bamutangaho urugero nk’inzitizi bagiye bahura nazo.

Major arapamo agira ati “Abafana bambaza impamvu muri All Stars mutanyumvamo, mupoweshe ndacyahari nibicamo muzanyumvamo, njya nibuka Pacson ashaka ko mupesa ngo nkunde nkubite muri Antivirus, n’ubu ni inigga nemera ariko Fazzo aho nta wutababara.”

Mu aya magambo akarishye kandi azimije cyane ya gihanzi, Major X, usanzwe wiga muri Kaminuza Nkuru y’i Huye, aba avuga ko Pacson yamusabye amafanga kugira ngo amushyire mu mubare w’abaraperi bagombaga kuririmba mu ndirimbo yari yahimbye ihuza abaraperi benshi yitwa “Anti-Virus”.

Kuri iki Pacson yatangarije itangazamakuru ko uyu Major X yaririmbye ibi ashaka kumusebya no kumumenyekaniraho, ibi avuga bitabayeho.

Akomeza anavuga ko Jay Polly ari mubyara we, ariko n’ubu nta kintu na kimwe yigeze amufasha mu buhanzi bwe, ati “Naho twari amabuye, kuba Joshua Polly yaramamaye ku rwego ariho nka cousin wanjye ntiyari kumburira support.”

Muri iyi ndirimbo "N’aho twari amabuye" kandi Senty P nawe akomoza kuri Dj The, wahoze ari umujyanama wa Bridge Records, akavuga ko yari yaramwemereye ko azamusinyisha muri Label ya Bridge ariko yamugera imbere akamuhindura umusazi.

Ati “Yebaba we burya koko uwawe ni we mubi,Dj Theo uribuka twicaye imbere ya mere ukanyemerera kunsinyisha kontaro ariko twagera muri Bridge ukangira umusazi?”

Abaraperi Major X na Senty P bagize itsinda rya Flat Papers

Kuri aya magambo Dj Theo nawe avuga ko ibi atari byo ko atigeze amwemerera kuzamufasha ngo nyuma aze kubyihakana, gusa nyina wa Senty P we yatangarije Radio Salus ko Dj Theo yari yaremereye umwana we kuzamufasha ariko ntiyabikora.

Muri iyi ndirimbo kandi Flat Papers barimbamo Diplomate, Ama-G The Black, Elier, Lick Lick na Fazzo bavuga ko batangiranye nabo umuziki ariko bo (Flat Papers) n’ubu bakaba bataramamara nk’uko abandi bamamaye.

Banaririmba bashima cyane Ray P usanzwe ubafasha mu gutunganya indirimbo zabo, bagashima umuhanzi Kamichi bavuga ko bamufata nk’umujyanama wabo n’abandi.

Aba bahanzi bunze mu rya bagenzi babo basigaye bahimba indirimbo bashyiramo amazina y’abahanzi bagenzi babo banavuga ku bijyanye n’amakuru y’ibiba biri kuvugwa cyane muri showbiz nyarwanda,

Umva ikiganiro kirambuye Flat Papers bagiranye na IGIHE:



KANDA HANO USHOBORE KUMVA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages