Nyuma yo gusohora indirimbo ihimbaza Imana, Umuraperi Fireman ati:”Twari tuzi ko ibintu birushaho kuba byiza ariko nibwo birushaho kuzamba niyo mpamvu nsabye Imana guca inkoni izamba.”
Mu kiganiro na IGIHE.com, Fireman asanga hakiriho ibibazo byinshi byo kuvugwa gusa abantu batandukanye bagakomeza kuvuga ko byakemutse kandi bikiri byose. Kurenganywa, ikimenyane n’ibindi bidakwiye ndetse n’ubuzima burarushaho guhenda.
Muri iyi si dukurikira abantu kenshi tuzi ko batuyobora bakaba aribo batuyobya.
Akomeza avuga ko impamvu avuga aya magambo ari uko abantu batazirikana ko ibyose biterwa n’abantu batazirikana ko hari abantu b’ibikomerezwa bacishijwe hasi cyane hakabaho n’abandi bari bacishijwe hasi ariko ubu bazamuwe.
Ati:”Iyaba buri muntu wese yabizirikanaga bajya baca inkoni izamba.”
Ibyo byose byatumye nkora indirimbo y’Imana nyisaba guca inkoni izamba cyangwa igakoreshe abantu bayo bagaca inkoni izamba kuko bene abo bantu bagikora ibyo ati:”Kubona ibimenyetso byabyo biragoye ariko amaherezo y’inzira ni mu nzu bizarangira”.
Nk’umwe mu bahanzi bagize Tuff Gangs bakunze no kuvugwaho gukora indirimbo ziba zifite amagambo abenshi bavuga ko aba akarishye, avuga ko byose baba bafite intego kandi bafite gahunda bagenderaho mu rwego rwo kurushaho kugaragaza ibibazo by’abaturage.
TANGA IGITEKEREZO