Umuraperi Fireman ntahwema guha indirimbo zibyinitse abafana be, ubu yasohoye indirimbo nshya yise “Nyeganyega” yakoreye kwa Producer Davydenko muri F2K.
Aganira na IGIHE, Fireman yagize ati “Abakunzi banjye mbafitiye byinshi birimo kubakorera indirimbo nshya mu rwego rwo kwihesha agaciro mu muziki nyarwanda, abakunzi banjye bose ndiho kugira ngo mbasusurutse kuko nizo nshingano zanjye muri muzika nkora”.
Avuga kuri iyi ndirimbo nshya yasohoye, Fireman yagize ati “Njyewe nka Fireman ndifuza kumenyekana birenze kugira ngo birusheho kumpa amahirwe yo kumenyekana muri Afurika, muri Aziya, muri Amerika, i Burayi n’ahandi henshi ku isi yose”.
Fireman muri iyi minsi yakunzwe mu ndirimbo aheruka gusohora yise “Itanga Ishaka”. Mu marushanwa ya PGGSS III, Fireman yigaragaje nk’umuhanzi uri mu bakunzwe hano mu Rwanda.
Fireman ni muntu ki?
Amazina ye asanzwe ni Uwimana Francis Ivan. Yavutse tariki 4 Mutarama 1989, avukira mu Mujyi wa Kigali, i Nyarugenge.
Avuga ku by’umuziki, Fireman yagize ati: "Natangiye umuziki mu 2004 ariko natangiye kumenyekana buhoro buhoro mu 2009."
Indirimbo ya mbere yahereyeho atangira umuziki yitwa "Francesca", akaba yarayikoranye na Bull Dog, na Jay C, ikorwa na Producer witwaga Super Tall muri TFP Studio.
Muri iyi minsi Fireman ari gukora amashusho y’indirimbo “Itanga Ishaka” yaririmbanye na King James, aho iri gutunganywa na Producer Ma-Riva.
Ari gukorerwa kandi amashusho y’indirimbo “Dushonje Duhishiwe”, na Producer M. Huggor mu Bisumizi.
Kanda hano wumve Nyeganyega ya Fireman:
Indirimbo “Ca Inkoni Izamba” ya Fireman na Queen Cha:
TANGA IGITEKEREZO