Mu rwego rwo kurushaho kunoza imigendekere myiza y’iri rushanwa, abaritegura bifashishije abahanzi barimo Fireman na Mico The Best bakorera umuziki muri Super Level kugira ngo babafashe kujya basusurutsa ibirori biba byitabiriwe n’umubare munini w’abakunzi ba ruhago y’abakiri bato.
Mico The Best na Fireman bamaze kuririmbira mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze, mu Ntara y’Amajyepfo muri Nyamagabe, Gisagara, i Save.
Fireman yabwiye IGIHE ko basigaje gukora ibindi bitaramo mbere y’uko irushanwa risozwa ndetse ngo bazanaririmba mu birori bikuru byo guhemba amakipe azaba aya mbere.
Uyu muraperi yashimangiye ko ari amahirwe akomeye Coca-Cola yamuhaye ngo yongere yiyereke abafana bo mu bice by’icyaro nyuma y’imyaka igera kuri ibiri akorera ibitaramo byibandaga cyane mu Mujyi wa Kigali.
Ati “Biriya bitaramo navuga ko byanyibagije agahinda ko kutajya muri Guma Guma, haba hari abafana benshi cyane nabyo mbona bimeze nka Roadshow. Ahubwo byanyeretse ko iyo njyamo [muri PGGSS] nari kumerera nabi bagenzi banjye, abafana baba banyishimiye, nyine ubona ko byongeye kunsubiza mu bakunzi banjye.”
Yongeyeho ati “Ni ikintu gishimishije cyane kuba narabonye aya mahirwe yo kuzajya ndirimba aho iri rushanwa rinyuza n’abakunzi ba ruhago by’umwihariko bakambona.”
Fireman yavuze ko amafaranga azasarura muri iri rushanwa azayakoresha mu gutunganya indirimbo eshatu zizaba zimeze nk’urufatiro rwa Album ya Gatatu ateganya gushyira hanze.

Ati “Amafaranga azavamo ndashaka kuyabyaza umusaruro bifatika ku buryo nzayakoramo indirimbo eshatu nziza zifite na video nziza. Nizo zizaba ziyoboye album yanjye nshaka kuzashyira hanze […] Binashobotse izo ndirimbo numva zazampa amahirwe yo kwigaragaza hanze.”
Aba bahanzi ngo bazaboneraho umwanya wo kugaragaza uruhare rwabo mu gushyigikira umupira w’amaguru mu bakiri bato no kwerekana ko kwidagaduro bikomeza ubumwe mu bantu.






TANGA IGITEKEREZO