00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iturufu yanjye si ikipe ni Hip Hop- Fireman

Yanditswe na

Patrick Munyentwari

Kuya 30 May 2013 saa 01:43
Yasuwe :

Umuraperi Uwimana Francis uzwi ku izina rya ’Fireman’, aratangaza ko nubwo abona abandi bakoresha amakipe nk’iturufu yabo yo mu marushanwa ya PGGSS III, we iturufu ye ni injyana akora ya Hip Hop n’abafana be.
Fireman, umuraperi watunguranye mu irushanwa rya PGGSS III ariko akagaragarizwa n’abafana benshi ko akunzwe mu njyana ya Hip Hop, avuga ko yizera cyane abafana be na Hip Hop akora ku buryo abona atari ngombwa kwiyitirira amakipe nk’uko ngo benshi mu bo bahatanye babigenza.
Mu (…)

Mu kiganiro na IGIHE, yagize ati: "Nzi neza ko abafana banjye batazantenguha kandi nzi ko n’abo bafana ayo makipe babinyeretse ngitangira Roadshow ya mbere i Rusizi ndetse bananyereka ko batitaye ku by’amakipe, ahubwo bashyikiye Hip Hop yanjye.”

Fireman aherutse gukora impanuka bituma atitabira igitaramo cyabereye i Nyamagabe kuwa 18 Gicurasi 2013. Gusa nyuma yo koroherwa, Fireman yagaragaye mu gitaramo cyabereye i Nyanza kuwa Gatandatu tariki 25 Gicurasi.

Umuhanzi Senderi Intenational Hit yakunze kwigaragaza nk’ushyigikiwe n’ikipe ya Rayon Sport kugeza ubwo nawe ayemereye kuzayigurira abakinnyi babiri mu gihe abafana bayo bazaba bamushyigikiye bakamutora akegukana umwanya wa mbere muri PGGSS III.

Abategura amarushanwa ya PGGSS III bavuga ko kuba umuhanzi yakwishyigikiriza ikipe runaka mu bitaramo nta kibazo babibonamo. Gusa banavuga ko umuhanzi yakwiye kwizera ubuhanzi bwe kurusha ibindi byose kuko ari byo bizagenderwaho mu gutora umuhanzi uzegukana umwanya wa mbere muri iri rushanwa.

Fireman n'umufana we i Rusizi
Fireman aririmba i Nyanza nyuma y'aho akoreye impanuka

Umva hano indirimbo ’Itanga ishaka’ aheruka gukorana na King Jame:

KANDA HANO USHOBORE KUMVA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .