Umuraperi ubarizwa mu itsinda rya Tuff Gang ’Fireman’ uherutse gukora impanuka ikomeye kuri uyu wa Gatanu arihanganisha abafana be abasezeranya ko azagaragara mu gitaramo cy’i Nyanza kizaba kuri uyu wa Gatandatu.
Mu Kiganiro na IGIHE, Fireman yatangaje ko yakutse amenyo abiri andi abiri agacikamo kabiri. Iyo mpanuka Fireman yayikoreye mu muhanda Musanze-Ruhengeri kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Gicurasi 2013, ubwo yatahaga i Kigali avuye mu gitaramo.
Iyi mpanuka kandi yatumye uyu muraperi atitabir a igitaramo cya Nyamagabe cyabaye kuri uyu wa Gatandatu.
Tumubajije uko impanuka yagenze, Fireman yagize ati “Nari ndi mu modoka [y’ivoiture] ndi kuva mu Ruhengeri nza i Kigali ngeze aho bita mu Gakenke mba mpuye n’igikamyo. Kuko abashoferi bihutaga cyane, uwari untwaye yakwepye icyo gikamyo nuko agiye gusubira mu muhanda mpita nkubita umutwe ku birahure kuko nari nicaye imbere.
Icyo gihe byari bikomeye cyane kandi mbifata nk’amahirwe nagize kuko habuze gato ngo kiduce hejuru.
Bahise bajyana mu bitaro byo mu Gakenke ariko duhita dusubizwa mu Ruhengeri. Naje mu gitondo cyo kuwa Gatandatu, nibwo nahise njya kwa muganga hano i Kigali. Kwa muganga nasubiyeyo ku Cyumweru barampfuka uyu munsi nibwo nagarutse."

Firemana avuga ko yakomeretse cyane ku munwa, ariko ko kuri uyu wa Mbere bamupfukuye.
Arizeza abafana be ko azitabira igitaramo cya Muhanga agira ati "Muganga yampaye imiti nzajya nkoresha n’ibinini n’inshinge. Umunwa ariko biri kugenda bigabanuka. Ndakomeye ubu ngubu ndumva ko kuwa Gatandatu ngomba kubikora neza”
Fireman ari mu bahanzi bagaragarijwe ko bakunzwe cyane mu gitaramo cyabereye i Rusizi gitangiza amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star III, kuwa 11 Gicurasi.
TANGA IGITEKEREZO