00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Fireman yifuje kenshi kuba umusirikare ntibyamuhira

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 23 October 2015 saa 03:20
Yasuwe :

Uwimana Francis ukunda kwiyita Fireman ,Godson n’andi menshi mu muziki ni umwe mu baraperi babarizwa mu itsinda rishya rya muzika rya Stone Church, kuva mu buto yakuranye inzozi zihabanye no kuririmba kuko yiyumvagamo kuva umusirikare.

Mu kiganiro Fireman yagiranye na IGIHE yavuze ko mu minsi mike ishize yahinduye intekerezo ku buhanzi biturutse ahanini ku masomo yahawe mu Itorero ry’Igihugu ryabereye i Nkumba mu Majyaruguru y’u Rwanda.

Yagize ati “Twize byinshi, icy’ingenzi nahakuye ni uko ngomba gukora umuziki wigisha u Rwanda n’Isi ubumwe no gusenyera umugozi umwe. Ibi bibazo byose Isi ifite ni uko abantu badafite ubumwe, bafite ibibacamo intege. Umuziki wanjye wahinduye icyerekezo, ngomba gutanga urugero rwiza mu ndirimbo.”

Byinshi mu byo Fireman aririmba yibanda ahanini ku nsanganyamatsiko zivugira abababaye, imfubyi, abakene n’abandi batagira kivurira.

Kwibanda ku ndirimbo zikubiyemo ubu butumwa, ngo abikomora ahanini mu buzima yanyuzemo mu buto kugeza yinjiye mu muziki.

Ati, “Sinabeshya ko ibyo ndirimba atari ubuzima bwanjye bwite , ubuzima nabayemo n’ubwo mbamo bimfasha cyane gutanga ubutumwa ndetse no gusana imitima ya benshi.”

Mu buto bwe Fireman ntiyigeze atekereza ko yazavamo umuraperi ukomeye ahubwo ngo yiyumvagamo kuzaba umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomeye, umuteramakofe byose bitamukundira akaba umusirikare.

Yagize ati “Ibintu bigenda bihinduka inzozi nakuranye zarahindutse nisanga muri muzika gusa nayo ndayikunda kandi nziko nzayibamo umuntu ukomeye cyane. Kenshi nkiri muto numvaga nzaba nk’umuteramakofe ariko cyane cyane nkifuza kuba umusirikare, nabonaga ari ibintu byiza. Byaranze birangira mbaye umuhanzi”.

Fireman wize ibijyanye na Gestion Informatique mu mashuri yisumbuye, yanogeje umugambi wo kuminuza gusa ntarahitamo ishami na kaminuza aziga.

Ati “Sindahitamo neza, burya umuntu arapanga Imana nayo ipanga. Gahunda yo gukomeza amashuri irahari ariko sindahitamo neza kaminuza nzigamo ku buryo ubu ntahita ntangaza igihe nzatangirira ishuri.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .