Umuraperi Fireman yasinye amasezerano yo gukorana na Studio Bridge Records iri i Nyamirambo, mu gihe uwari umujyanama wayo Dj Theo we yanditse ibaruwa asezera bitewe n’ubwumvikane buke afitanye na JackRoss, umuyobozi mukuru wayo.

Mu kiganiro yahaye IGIHE, Fireman yavuze ko kuba agiye gutangira gukorana n’iyi studio hari byinshi bigiye guhindura ku mikorere ye.
Yagize ati “Byatangiye nijoro, turabirangiza none. Nishimiye imikorere ya Bridge niyo mpamvu nifuje gusinyana nabo kandi nizera ko imikorere yanjye izaba myiza kurushaho kuko nzaba nkorana na label”.
Ku bijyanye no gusezera kwa Dj Theo, uyu Theo yabwiye IGIHE ko yandikiye JackRoss ibaruwa yo guhagarika imirimo ye ku itariki ya 25 Nzeri, ariko ko yari agifite ukwezi kwo kurangizanya nabo imirimo yose batangiranye.
Dj Theo yagize ati “Ndifuza kubohoka kuko niba umuntu yumva bidahura ibintu arabireka, sindi uwa Bridge gusa ngomba kuruhuka!”


JackRoss ku rukuta rwa facebook ya Bridge Records yanditse ko Dj Theo yari asigaye akora ahantu harenze hamwe bityo bikadindiza binica akazi.
Yagize ati “Inzira ebyeri zayobeje impyisi ntitwari gukomezanya mu gihe mfite gihamya zanditse za kampani ukorera witwikirije Bridge Records nka address hari ibitaragendaga nkuko byasabwaga”.
Ku rukuta rwa JackRoss bwite, yanditseho ati “Ntawuneza rubanda kandi ngo ubwenge bwari bwiza ni uko bwamenywe na bose; ugira neza azabyiturwa isi tuyirimo nk’abagenzi umugani w’umusore wanjye Naason ngo ‘urarye uri menge’”.
Amakuru yizewe avuga ko Dj Theo yaba yari yaranze gukorana n’abahanzi bo muri Tuff Gang barimo uyu Fireman.
Mu minsi yashize Dj Theo na JackRoss ntibumvikanye ku gusinya kwa Naason na Danny Vumbi muri iyi studio.
Bari baherutse kandi kutumvikana ku kwibwa kw’imashini y’agaciro karenze miliyoni yabaga muri Bridge; aho JackRoss we yavugaga ko Dj Theo yagombaga kuyishyura ashimangira ko iyibwa ryayo ryaturutse ku burangare, nyamara Dj Theo we ntabikozwe.
Umva hano indirimbo ’Itanga ishaka’ aheruka gukorana na King Jame:
TANGA IGITEKEREZO