Nyuma y’iminsi ishize bivugwa ko Fireman yatangiye kuryamirwa na Ama G The Black uherutse kwinjira muri Super Level, uyu muraperi ahamya ko nta kibazo na gito atewe na mugenzi we kabone nubwo bonka ibere rimwe kandi bahanganye muri Hip Hop.
Fireman washyize hanze indirimbo nshya yise ‘Iby’Isi Ni Amabanga’ yabwiye IGIHE ko yari amaze iminsi atagaragara cyane mu muziki nk’uko byari bisanzwe hambere akaba ari nayo mpamvu akeka ko ari cyo benshi baheraho bavuga ko Ama G agiye kumwigiza ku ruhande byanashoboka akava muri Super Level ariko ngo ntaho bihuriye n’ukuri.
Uyu muraperi ubarizwa muri Tuff Gang ahamya ko impamvu nyamukuru yatumaga atagaragara ari ukubera ahanini yabuze amahirwe yo kwinjira muri PGGSS n’ibindi bihembo byatanzwe mu muziki.

Ati “Mu minsi yashize ntabwo nagaragaraga cyane nka mbere ariko byose biba bifite impamvu. Urabona ntabwo nabashije kwinjira muri Guma Guma cyangwa Salax kandi ni byo bituma umuntu agaragara nk’umuhanzi uri gukora. Abavuga ibyo ni uko wenda batambonaga mu bitaramo nka mbere ariko Fireman aracyahari”
Abajijwe niba koko Ama G ari ikimenyetso kimuburira ko ari mu nzira zisohoka muri Super Level, Fireman yavuze ko ahubwo ari bwo agiye kurushaho gushinga imizi.

Fireman ati “Ama G ni umuraperi uririmba style ye nanjye nkagira uburyo nkora nka Fireman. Ntabwo aje kumvana muri Super Level cyangwa kumbangamira. Nubwo twonka ibere rimwe mpamya ko tuzarushaho gukora no kungurana ibitekerezo kurusha uko umwe yabangamira undi”
UMVA INDIRIMBO NSHYA YA FIREMAN
Akomeza agira ati “Ama G buriya nzamwigiraho ibintu byinshi, akunda akazi bikomeye kandi ntacika intege. Urumva turaturanye i Kanombe, twarakuranye, turaziranye muri make. Ntabwo yambangamira”
TANGA IGITEKEREZO