Muri aya mashusho y’indirimbo, aba bahanzi bombi bagaragaza ibice bitandukanye bya Nyamirambo uhereye mu Biryogo kugera kuri Stade Regional ya Kigali. Berekana uburyo ubuzima bw’i Nyamirambo buhendutse by’umwihariko mu bijyanye no kubona amafunguro, icumbi n’ibindi byangombwa umuntu akenera mu buzima bwe bwa buri munsi.
By’umwihariko, Safi na Fireman berekana uburyo urubyiruko rutuye i Nyamirambo rubaho mu ngo zarwo(benshi bita Ghetto) aho usanga hari abatunzwe n’icyayi , capati n’andi mafunguro yigonderwa na buri wese.
Fireman avuga ko nyuma y’aya mashusho hari ibindi bikorwa bikomeye bya muzika ateganya gushyira hanze haba indirimbo zikoze mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho yazo. Muri uyu mwaka wa 2015 uyu muraperi ngo yiyemeje gukorana ingufu ku buryo bushoboka abafana be ntibicwe n’irungu.
REBA IYI NDIRIMBO HANO:
TANGA IGITEKEREZO