Mu ntangiriro za 2014 nibwo umuraperi Fireman yatangaje ko yasheshe amasezerano yari afitanye na Label ya Bridge Records akerekeza muri Super Level indi Label nayo ikorera mu Rwanda. Nyamara kuva yamara kwibura mu bazahatanira PGGSS asa n’uwacitse intege ndetse ibikorwa bye bisa n’ibyagabanutse.

Hari amakuru avuga ko Fireman nta masezerano yahawe nyuma yo kutaza mu bahatanira PGGSS4
Nyuma y’aho Fireman asezereye muri Bridge Records akerekeza muri Super level, yatangaje ko nubwo yasezeye muri Bridge atahise asinya aho yerekeje.
Icyo gihe Fireman yagize ati, “Ntabwo ndasinya muri Super Level ariko bidatinze ndasinyana nabo. Ubu ewana imikorere ni mishya, amaraso nayo ni mashya muri uyu mwaka, ibikorwa birahari kandi abafana banjye ntibacike intege. Sinasoza ntababwiye ko mbashimira kandi mbakunda. Ndashaka ko bakomeza kumfasha nkegukana kiriya gikombe cya Salax muri Hip Hop kuko narakoze cyane pe.”
Amakuru IGIHE yahawe n’umuhanzi w’inshuti ya hafi ya Fireman, avuga ko ajya kujya muri Super Level yari yahawe intego yo kubanza kwinjira mu bahatana muri PGGSS akabona guhabwa amasezerano nyamara kugeza ubu ayo masezerano akaba atarasinwa.
Fireman wari muri PGGSS ku nshuro ya gatatu, yari yitezweho umusaruro no kuba yajya muri PGGSS4. Gushaka ko ajya muri PGGSS4 byatumye anaza mu bahanzi bamuritse album zabo mu gihiriri basiganwa n’itangira rya PGGSS4 ndetse anabasha gushyira hanze indirimbo ‘Umuhungu wa Muzika’ yakoranye na Bruce Melodie nawe wo muri Super level. Iyi ndirimbo ikaba yaranamaze gufatirwa amashusho abifashijwemo na Super Level.
Umuyobozi wa Super Level na Fireman barasobanya mu mvugo ku birebana n’aya masezerano
Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yahamagaraga umuyobozi wa Super level Nsengumuremyi Richard amubaza ku bikorwa by’uyu muhanzi ndetse n’amasezerano bafitanye, yatangiye asubiza bimwe mu bibazo ariko ageze hagati yanga kuvuga, avuga ko ntacyo yenda gutangaza kuri aya amasezerano.
Yagize ati: “Afite amasezerano y’imyakaaaa, ingahe ra, ibiri n’igice,…huuuh ndaza kureba neza mperuka agomba gusinya ariko ntago nzi neza niba yarasinye.”
Mu gihe Nsengumuremyi Richard yavuze ko atazi neza niba amasezerano yarasinywe, Fireman we yatangarije IGIHE ko we yasinye amasezerano y’imyaka ibiri. Abwiwe ko umuyobozi wa Super Level yavuze ko atabizi neza yagize ati ye? Ahita akupa telefone ye iva ku murongo.

Fireman ntakigaragara mu bikorwa bya Label ya Super level nk’abandi
Mu gihe abandi bahanzi bari muri Super level barimo Urban Boyz, Mico the Best na Bruce Melody bo bakunze kwigaragaza hamwe n’ibikorwa byabo, Fireman we asa n’aho atabarurirwa hamwe na bagenzi be.
Kimwe mu bibyerekana, harimo kuba yaba mu kwakira Urban Boyz cyangwa kuyiherekeza mu ngendo zose iheruka kugira hanze y’u Rwanda nta na rimwe Fireman yagaragaye hafi yabo.
Ahantu aheruka kugaragara ari mu ruhame n’abahanzi ba Super level ni mu imurikwa rya Album nshya ya Bruce Melodie, nyamara mu muhango wo gushimira ababafashije gutera igitaramo ho ntabwo yahahakandagiye mu gihe Mico na Urban Boyz bo bahageze.
TANGA IGITEKEREZO