Muri Kamena 2014 IGIHE yatangaje inkuru yavugaga ko uyu muraperi ari ‘Baringa muri Super Level’, haba we ndetse n’uruhande rw’ubuyobozi bw’iyi Label barabyamagana bagahsimangira ko ahagaze neza ndetse afite amasezerano.
Fireman yacutse atonse….
Nyuma y’amezi icyenda iyo nkuru itambutse, Fireman yeruye yemeza ko na we asigaye yibona ku ruhande ngo ‘kuko Urban Boyz na Mico The Best’ ari bo basigaye ku ibere nyuma yo kugenda kwa Bruce Melody na Ama G.
Mu kiganiro na IGIHE, Fireman yemeje ko ari muri Super Level mu buryo atarasobanukirwa neza. Ashimangira ko kuva yinjira muri iyi nzu ifasha abahanzi nta ‘kintu gishya’ yungutse ngo ahubwo yaradindiye.
Fireman ati “N’ubundi izina ryanjye ntabwo ryazamuwe na Super Level, njye ntandukanye na Mico cyangwa Urban Boyz, amazina yabo yamenyakanye kubera Super Level ariko njyewe bansanze ndi Fireman.”

Yemeza ko koko yasubiye inyuma kubera Super Level, Fireman yagize ati “Nanjye ndabibona ko nasubiye inyuma, aho gutera imbere nagiye nsubira inyuma, nibikomeza ndafata imyanzuro nigendere. Nasubiye inyuma cyane, ama nigga nayo arabimbwira”
Yatangiye gushabika ku ruhande
Uyu muraperi ubarizwa muri Tuff Gang, avuga ko asigaye ashakisha uburyo yazamura inyungu z’izina rye atabifashijwemo na Super Level. Kuri ubu ari gukorera indirimbo ku bandi ba Producers batari abo muri Super Level ashakisha ubuyro yazahura izina rye rimaze kwibagirana.

Ati “Ubu hari indirimbo ndi gukorera kwa Lionel, yitwa Amasinya, video irabageraho vuba. Ndi gushaka uburyo nyine nanjye nakwiyitaho kuko naradindiye”
Kuri Paji ya Facebook ya Super Level, hacicikana amafoto n’amakuru y’abahanzi babarizwa muri iyi Label, Mico na Urban Boyz, isura ya Fireman cyangwa izina rye ntibipfa kwerekanwa.

Mu mishinga Super Level igaragaza ko ishyize imbere muri iki gihe, nta Fireman uzamo ahubwo Urban Boyz na Mico ni bo bahora imbere nk’uko na Fireman ubwe abyemeza.
Fireman ajunjamiye muri Super Level
Mu gihe abandi bahanzi bari muri Super level barimo Urban Boyz na Mico the Best bo bakunze kwigaragaza hamwe n’ibikorwa byabo, Fireman we asa n’aho atabarurirwa hamwe na bagenzi be.
Kimwe mu bibyerekana, harimo kuba mu bitaramo byose Urban Boyz yakoze kuva mu mpera za 2014 ntiyigeze ifatanya na Fireman ndetse myinshi mu mishinga abagize Super Level basigaye bakora kuva Mutarama ya 2015 yatangira nta na hamwe Fireman agaragara.
Ahantu aheruka kugaragara ari mu ruhame n’abahanzi ba Super level ni mu imurikwa rya Album ya Bruce Melody ryabaye muri Werurwe 2014. Mu bikorwa byagiye biba nyuma isura ya Fireman ntiyapfaga kugaragaramo.

Kugeza ubu Fireman yatangiye kubona ko na we asa n’uri ku ruhande afata umwanzuro wo gukora ku giti cye atitaye kuri Super Level.
Bruce Melody na Ama G bahunze ipyinagazwa
Tariki ya 9 Mutarama 2015 nibwo Bruce Melody yeruye ko yavuye muri Super Level, Label yamufashaga mu muziki, kubera gusumbanya abahanzi bayibarizwamo no kutubahiriza bimwe mu bikubiye mu masezerano bari bafitanye.

Kuri ibi byose by’ubusumbane no guhoza ku ibere bamwe mu bahanzi, Super Level yo ibitera utwatsi ikavuga ko yubahiriza amasezerano ifitanye na buri muhanzi.

TANGA IGITEKEREZO