Umuraperi Uwimana Francis wiyise Fireman mu muziki yamaganiye kure amakuru avuga ko asigaye abana mu nzu n’umukobwa babyaranye ahubwo yemeza ko bageze kure imishinga yo kubaka urugo bakabana bamaze gusezerana imbere y’Imana n’amategeko.
Mu kiganiro Fireman yagiranye na IGIHE yasobanuye ko atabana n’umukunzi we bafitanye umwana w’umuhungu nk’uko bikwirakwizwa hirya no hino, ahubwo ngo yibana mu nzu akodesha i Kanombe, umukunzi we na we akaba iwabo mu rugo.
Nubwo yirinze gushyira mu itangazamakuru amazina y’uyu mukobwa babyaranye, Fireman ngo arateganya kujya mu muryango we agasaba umugeni binyuze mu nzira zemewe ndetse agahesha ishema uyu mukobwa bamaranye imyaka igera kuri itatu bakundana.
Fireman ati “Ntabwo tubana mu nzu imwe, mba mu kavumo kanjye i Kanombe na we akaba iwabo. Ahubwo ndapanga kujya mu muryango nkabinyuza mu nzira nziza na we nkamuhesha ishema nk’umubyeyi w’umwana wanjye. Sinatangaza amatariki bizaberaho kuko biri hagati yanjye na we, tuzabyereka imiryango. Muzabimenya”
Uyu muraperi usanzwe ubarizwa muri Tuff Gang ahamya ko uyu mukobwa akirangiza kaminuza bazahita barushinga nk’umugore n’umugabo.
Ati “Aracyari mu ishuri, azarangiza mu minsi iri imbere. Agiye kurangiza , nibwo tuzahita tubikora. Ni we ngomba kuzabana na we nta wundi na we urabyumva”

Umwana Fireman yabyaranye n’uyu mukobwa bamwise Brillant Cristobal akaba yujuje imyaka ibiri y’amavuko.
Kuri ubu uyu muraperi afite indirimbo ebyiri nshya harimo iyo yise ‘Kigali mu Rwanda’ agiye gutangira gufatira amashusho.
TANGA IGITEKEREZO