00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Byinshi kuri Fireman ukomora inganzo mu bupfubyi

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 10 June 2015 saa 03:40
Yasuwe :

Uwimana Francis ukunda kwiyita Fireman ,Godson, Musirikare n’andi menshi mu muziki ni umwe mu baraperi babarizwa mu itsinda rya Tuff Gang , ubuzima yakuriyemo nibwo bwabaye isoko y’inganzo ye mu muziki.

Mu kiganiro Fireman yagiranye na IGIHE yavuze byinshi ku muziki we icyerekezo cye,intumbero ndetse n’aho yifuza kugera abifashijwemo n’Imana.

Yakiriye kubaho mu bupfubyi ari umuraperi

Benshi mu Banyarwanda ntibracengerwa n’injyana ya Hip Hop bityo uyikoze wese bakamubonamo kunywa ibiyobyabwenge, uburara,ubwigomeke n’indi mico itanoze.

Uwimana Francis benshi bazi nka Fireman ni umuraperi ukomeye wamaze kwakira ubuzima bwa gipfubyi ndetse ashyira imbere gukora cyane no kugaragariza abantu ko akazi akora agakorana ubwenge n’ubushishozi.

Yagize ati, “Gukura uri imfubyi ni kimwe mu bintu bibabaza cyane ndetse bituma benshi bagutega iminsi, ariko namaze kwakira ubuzima bwa gipfubyi kandi mbubamo nkora umuziki wanjye neza”.

Yungamo ati, “Iyo mpuye n’abantu benshi banzi nk’iri umwana banyereka urukundo bakangaragariza impuhwe kuko babona ko ngeze ku rwego batakekaga ibyo nabyo binsubizamo imbaraga”.

Ubuzima bwe ni isoko y’inganzo

Kenshi abahanzi baririmba ku nsanganyamatsiko zitandukanye mu buzima ariko bakagira isoko y’aho bavoma bitekerezo, Fireman na we isoko y’inganzo ye ni ubuzima yabayemo ndetse n’ubwo abamo kugeza ubu.

Ati, “Sinabeshya ko ibyo ndirimba atari ubuzima bwanjye bwite , ubuzima nabayemo nubwo mbamo bimfasha cyane gutanga ubutumwa ndetse no gusana imitima ya benshi”.

Nubwo mu muziki we yibanda ku buzima yakuriyemo, hari zimwe mu ndirimbo ze akora abikomoye ku buzima rusange bwa buri munsi abantu babamo.

Izina ‘Fireman’ ni kimwe mu bimukomeza

Uyu muraperi ukorera umuziki we muri Super Level yavuze ko izina rye rifite aho rihurira n’imyemerere ye ndetse ko aribonamo imigisha myinshi.

Yagize ati “Ubundi umuriro ni ikimenyetso cy’ijuru kuko ubwo Mose yari mu ishyamba yabonye umuriro Imana imubwira ko ahantu ari hera bityo nanjye numva ko izina ryanjye rikomeye kandi rifite umugisha.”

Uretse urugero rwa Mose yahereyeho avuga ku izina rye, benshi mu batuye Isi batinya kuzajya mu muriro bityo izina rye akarifata nk’ikintu gikomeye kuko ririmo ubusobanuro bwinshi.


Ikintu gihenze amaze gukura mu muziki

Mu myaka igera kuri 7 amaze mu muziki, Fireman ahamya ko ikintu gihenze yungukiyemo ari inshuti ndetse afata nk’umuryango.

Ati, “Buriya nta kintu gihenze nko kugira abantu wiyambaza cyangwa watabaza igihe cyose, njyewe nemera ko inshuti ari cyo kintu gihenze maze kunguka muri uyu muziki”.

Umuntu afata nk’icyitegererezo mu buzima

Mu buzima bwa Fireman, umuntu afata nk’icyitegererezo ni Perezida Paul Kagame ndetse afite icyifuzo gikomeye cyo kuzahura na we.

Ati, “Uretse nanjye ntekereza ko ari benshi bifuza guhura na Paul Kagame kuko ni umgabo w’ubwenge bwinshi n’ubushishozi”.

Fireman yashimangiye ko ari umwe mu gihiriri cy’Abanyarwanda bifuza ko itegeko nshinga ryahinduka u Rwanda rugakomeza kuyoborwa na Perezida Paul Kagame.

Yakuranye inzozi zihabanye na muzika

Mu buto bwe Fireman ntiyigeze atekereza ko yazavamo umuraperi ukomeye ahubwo yatekerezaga ko azaba umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomeye, umuteramakofe cyangwa umukinnyi wa filime.

Ati, “Ibintu bigenda bihinduka inzozi nakuranye zagiye ziyoyoka nisanga muri muzika gusa nayo ndayikunda kandi nziko nzayibamo umuntu ukomeye cyane”.

Ikintu cyamushimishije kuruta ibindi

Yagize ati, “Ni gake cyane wambona nababaye ariko mu buzima nashimishijwe no guhura na mushiki wanjye ndetse n’umunsi nabyariyeho impfura yanjye nibyo bihe bikomeye nzirikana nishimyeho mu buzima”.

Indirimbo ye akunda

Mu ndirimbo ze zose, Fireman akunda ‘Mama Rwanda’ kuko ivuga ikanataka ubwiza bw’igihugu cye.

Ati, “Indirimbo Mama Rwanda ndayikunda kuko isigura ibyiza by’iwacu kandi nterwa ishema cyane no kuba ndi Umunyarwanda”.

Akunda umuco we kugeza ku mafunguro

Uretse guterwa ishema no kuba Umunyarwanda ndetse no kugira izo ndangagaciro, Fireman akunda kurya ibiryo bitetse Kinyarwanda birimo amateke, myumbati, amadegede, ibishyimbo hakiyongeramo n’inyama.

Ati, “Ibiryo umuntu akunda sibyo abona buri munsi ariko njye nshimishwa no kurya indyo gakondo hakiyongeramo inyama kuko nziko zikundwa na benshi”.

Ibara akunda

Umuraperi Fireman akunda ibara ry’umukara ndetse kenshi mu myenda ye niryo ryiganzamo.

Yifuza guhesha ishema uwo babyaranye

Uwimana Francis benshi bakunda kwita Kibiriti yatangarije IGIHE ko yifuza guhesha ishema umukobwa babyaranye bagakora ubukwe bakabana byemewe n’amategeko.

Ati, “Sindamenya neza igihe kuko hari byinshi biba bikigose umuntu ariko nziko uko byagenda kose nzmuhesha ishema nkamushyira mu rugo tukaba ubuziraherezo”.

Umwana Fireman yabyaranye n’uyu mukobwa bamwise Brillant Cristobal akaba yujuje imyaka ibiri y’amavuko.

Mu muziki, Fireman afite ibikorwa byinshi ateganya gushyira hanze mu minsi ya vuba. Mu minsi sihize yasohoye amashusho y’indirimbo ebyiri, iyitwa ‘Nk’amasinya’ ndetse na ‘Nyamijosi’ yahuriyemo na Safi Madiba.

Afatanyije n’inzu abarizwamo ya Super Level, Fireman yijeje abafana be ko azabagezaho ibikorwa bikomeye kurusha ibyo babonaga mu minsi yashize.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .