00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Fearless yatinyuye abakobwa kugaragara mu mashusho bambaye uduhishamagara gusa

Yanditswe na

Vénuste Kamanzi

Kuya 9 November 2012 saa 11:29
Yasuwe :

Umukobwa Fearless wamenyekanye cyane mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi batandukanye nyuma akaza kuba umuhanzikazi, yagaragaye mu mashusho y’indirimbo nshya ya Lilp (Unaitwa nani) yambaye ikariso n’isutiye (soutien gorge) gusa.
Fearless ubundi mu Cyongereza bishatse kuvuga ko nta kintu na kimwe atinya, abashije kubigaragaza koko ko nta kintu atinya ubwo yemeraga kuba uwa mbere ugaragaye mu mashusho y’indirimbo yakorewe mu Rwanda yambaye ikariso n’isutiye gusa.
Gusa iyi myitwarire (…)

Umukobwa Fearless wamenyekanye cyane mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi batandukanye nyuma akaza kuba umuhanzikazi, yagaragaye mu mashusho y’indirimbo nshya ya Lilp (Unaitwa nani) yambaye ikariso n’isutiye (soutien gorge) gusa.

Fearless ubundi mu Cyongereza bishatse kuvuga ko nta kintu na kimwe atinya, abashije kubigaragaza koko ko nta kintu atinya ubwo yemeraga kuba uwa mbere ugaragaye mu mashusho y’indirimbo yakorewe mu Rwanda yambaye ikariso n’isutiye gusa.

Gusa iyi myitwarire ibusanye n’umuco n’imyitwarire ya kinyarwanda ntivugwa kuri Fearless gusa kuko nta gihe kirekire cyari cyashira umuraperikazi Ciney asohoye indirimbo ikomeje kuvugisha benshi yise "Ngwino nguhe”.

Iyo ndirimbo yumvikanamo amagambo aherekeza injyana bakunze kwita “backups” agenda agarukamo kenshi Ciney aba asa n’uniha, bigereranywa n’ijwi rikunze kumvika mu mafilime y’urukozasoni (porn movies).

Mu nyikirizo yayo agira ati ”Aaaah ngwino nguhe urukundo rutagereranywa, ngwino nguhe umutima wanjye aaaaah, ngwino nguhe icyerekezo cy’ibyifuzo byawe, ngwino nguhe aaaaah.”

Kanda hano wiyumvire iyi ndirimbo mu magambo arambuye:
http://www.igihe.com/imyidagaduro/muzika/abahanzi/ciney/indirimbo-935/ngwino-nguhe-urukundo.html

Iyi ndirimbo ya Ciney na yo ikomeje guteza amagambo menshi cyane cyane ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook, ahanini biterwa n’amafoto yashyizwe kuri uru rubuga agaragaza uburyo aherutse kuyibyina mu gitaramo cyari cyiswe Boda to Boda cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize aho yabyiniraga ku muhungu.

Twavuganye na Fearless adutangariza ko abona nta kibazo abakunzi be bari bakwiye kubigiraho kuko biterwa n’ahantu uri.

Ati “Hariya hari ku mazi, ni imyambaro yo ku mazi nta kibazo mbibonamo, abantu bazabifate uko bashatse bitewe n’uwo ari we, kuko abantu batekereza bitandukanye.”

IGIHE yamubajije uko yibaza umwana azabyara azakira kubona nyina mu mashusho nk’ayo adusubiza ko atatekerereza utaravuka, ahubwo navuka azifatira umwanzuro.

Tumubajije niba afite ababyeyi yabitwemereye, gusa IGIHE imubajije uko bakiririye aya mashusho yahise azimya telefone.

Bitewe n’umuco w’ibihugu bimwe na bimwe, abahanzi bamwe birinda kwiha rubanda ngo ahanini batagabanya umubare w’abakunzi babo ariko hari n’aho bamwe babibonamo ahubwo uburyo bwo kubakurura ari benshi.

Reba indirimbo igaragaramo umuhanzi Fearless yambaye uduhishamagara:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .