00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bitunguranye, Fearless yasabwe guhagarika amashusho yakoze yambaye imyenda y’imbere gusa

Yanditswe na

Frank Mwizerwa

Kuya 7 August 2014 saa 01:07
Yasuwe :

Hari hashize iminsi itarenze ine, Fearless ashyize hanze amashusho y’indirimbo “I Like You” itaravuzweho rumwe na benshi, bitewe n’uko yayigaragayemo yambaye utwenda duhisha imyanya ye y’ibanga gusa. Kuri uyu wa Gatatu nibwo yamenye ko ari gushakishwa uruhindu na nyir’igipangu ayo mashusho yafatiwemo, akabwirwa ko yakoze amakosa akomeye kuko amashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe mu rugo rw’abandi hatatanzwe uburenganzira.
Claude Kwizera, nyir’igipangu Niyonsenga Keza Amina uzwi nka Fearless (…)

Hari hashize iminsi itarenze ine, Fearless ashyize hanze amashusho y’indirimbo “I Like You” itaravuzweho rumwe na benshi, bitewe n’uko yayigaragayemo yambaye utwenda duhisha imyanya ye y’ibanga gusa. Kuri uyu wa Gatatu nibwo yamenye ko ari gushakishwa uruhindu na nyir’igipangu ayo mashusho yafatiwemo, akabwirwa ko yakoze amakosa akomeye kuko amashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe mu rugo rw’abandi hatatanzwe uburenganzira.

Claude Kwizera, nyir’igipangu Niyonsenga Keza Amina uzwi nka Fearless yafatiyemo aya mashusho avuga ko mu minsi ishize yatunguwe no guhamagarwa kuri telefoni n’inshuti ze, abwirwa ko urugo rwe rwafatiwemo amashusho y’indirimbo “anyuranije n’umuco nyarwanda” ngo nibwo yihutiye kubikurikirana.

Kwizera ufite igipangu i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali, kirimo inzu igezweho ifite n’urwogero, avuga ko ngo yababajwe no kuvogererwa urugo, ibintu avuga ko bitemewe n’amategeko.

Fearless na bagenzi be nyuma y'ifatwa ry'amashusho

Kwizera yasobanuriye IGIHE ko abitewe n’uko ari umurokore ndetse akaba ari Umunyarwanda wemera kandi wubaha umuco nyarwanda, yitandukanije n’amashusho y’indirimbo ya Fearless, kuko ibiyarimo bihabanye cyane n’amahame ya gikristo ndetse n’umuco nyarwanda by’umwihariko.

Kwizera avuga ko atigeze atanga uburenganzira bw’ ifatwa ry’ayo mashusho, kuko byakozwe we n’umufasha we bari mu ruzinduko rw’akazi hanze y’igihugu.

Fearless ngo yabeshywe ko hari uruhushya rwo gukorera muri urwo rugo

Yemeza ko ubusanzwe yambara akikwiza kuko ari Umuyisilamu

Fearless avuga ko atigeze amenya ko nta burenganzira bafite bwo gukorera amashusho muri urwo rugo bitewe n’uko uwo yari yitabaje yari yamubwiye ko bashobora kuyafata nta kibazo.

Avuga ko ubwo yateguraga ifatwa ry’amashusho y’iyi ndirimbo yahise asaba umusore witwa Faustin Habanabakize ngo amushakire ahantu heza hari n’urwogero, undi ahita amuhuza na Eric Uwayesu, wahise amumenyesha ko arahamubonera.

Eric Uwayesu yabwiye IGIHE ko bitewe n’uko Kwizera (nyir’igipangu) ari umurokore, yahise amubeshya (Eric abeshya Kwizera) ko indirimbo bashaka kuhakorera ari indirimbo ihimbaza Imana. N’ubwo ngo nabyo Kwizera atabimwemereye, ngo bacunze atari mu gihugu bahita batangira gukora ayo mashusho. Ngo umuzamu ntiyigeze ababuza kwinjira bitewe n’uko yari asanzwe abona Uwayesu agenda muri urwo rugo.

Fearless we avuga ko atigeze atekereza ko nta burenganzira bundi bukwiriye gusabwa kuko ngo yakekaga ko uyu Uwayesu ari mugenzi wa nyir’igipangu.

Iyi niyo nzu Kwizera n'umuryango we batuyemo i Nyarutarama

Kwizera arasaba ko aya mashusho ahita ahagarikwa gukoreshwa aho ari ho hose

Kwizera Claude wababajwe cyane n’ibyakorewe iwe dore ko ngo iyi pisine yajyaga ikoreshwa imwe mu mirimo ikomeye harimo no kuyibatirizamo abizera bashya, arasaba ko aya mashusho ahita ahagarikwa gukoreshwa aho yashyizwe hose, haba ku mbuga nkoranyambaga nka youtube ndetse n’ibitangazamakuru byose byayigejejweho na nyir’ubwite.

Avuga ko ibi bigomba gukorwa bitarenze iminsi irindwi uhereye kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Kanama, bitaba ibyo akazitabaza ubutabera bukamurenganura.

Kwizera yakomeje asobanura ko uretse kuba atarishimiye ifatwa ry’aya mashusho ryabereye iwe, nawe nk’umubyeyi atashimishijwe n’ibyo yabonye muri aya mashusho, ati “Ni gute umwana w’umukobwa nk’uyu agaragara mu mashusho yambaye ubusa!”

Fearless yasabye imbabazi, yiyemeza guhagarika aya mashusho

Fearless yasabye imbabazi Kwizera, amubwira ko atabikoze abigambiriye, kandi yiyemeza gushyira mu bikorwa ibyo yasabwe byo guhagarika amashusho y’iyi ndirimbo.

Avuga ko agiye kugerageza kubikora muri iyi minsi irindwi yahawe, gusa ngo ababajwe n’igihombo atewe n’ibimubayeho kuko amashusho y’iyi ndirimbo yamutwaye ibihumbi 350 by’amafaranga y’u Rwanda y’ibyayikozweho byose ndetse ngo yamutwaye n’igihe kirekire.

Urwogero rwo mu rugo kwa Kwizera rwafatiweho amashusho ya Fearless

Avuga ko ibi bitazongera kumubaho kuko atazongera kwizera umuntu wese uzajya amubwira ikintu runaka atamweretse ibimenyetso, kuko yizeye abamushakiye aho gukorera none bikaba bimubyariye amazi nk’ibisusa.

Yirinze kugira byinshi avuga ku myambarire iri muri iyi ndirimbo

Fearless wemeza ko nagira amahirwe yo guhita abona andi mafaranga atazabura guhita asubirishamo amashusho y’iyi ndirimbo kugirango itadindira, yirinze kugira byinshi avuga ku myambarire yagaragayemo aho we n’ababyinnyi be baba bambaye imyenda y’imbere gusa.

Gusa avuga ko imyenda azambara ubutaha izaterwa n’aho azafatira amashusho, kuko yagaragaye yambaye kuriya bitewe n’uko amashusho yafatiwe ku mazi, akemeza ko atari akwiriye kwambara ngo yikwize kandi agiye kujya mu mazi akoga.

Ushobora gukanda hano ukamenya byinshi ku ikorwa ry’iyi ndirimbo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .