Icyemezo Minisiteri y’Uburezi yashyizeho kivuga ko abanyeshuri batakoze ibizamini by’icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye (Tronc Commun) batemerewe gukora ikizamini gisoza amashuri yisumbuye cyatumye Niyonsenga Keza Amina uzwi ku izina rya ‘Fearess’ ava mu ishuri.
Fearless uheruka kugaragara mu mashusho y’indirimbo Ndabishaka yamenyekanye cyane muri showbiz nyarwanda bitewe ahanini no kugaragara buri gihe asa nk’uwambaye ubusa mu mashusho y’indirimbo nyinshi z’abahanzi. Yigaga nk’umukandida wigenga kuri St Patrick-Kicukiro.
Zimwe mu nshuti za hafi z’uyu muhanzi zabwiye IGIHE ko nyuma y’aho asabiwe gutanga icyemezo cy’aho yakoreye ikizamini gisoza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, Fealess yahise afata icyemezo cyo kuva mu ishuri.
Umwe muri izi nshuti yagize ati “Fearless yaretse ishuri kuko bamutumye gushaka icyemezo cyerekana ko yarangije Tronc Commun”.
Bivugwa ko uyu muhanzi yaba ari mu banyeshuri bagiye basimbagurika, akaba ashobora kuba atararangije icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye.
Uretse Fearless n’umuhanzi Lil G ari mu basabwe na Minisiteri y’Uburezi ko azakora ikizamini gisoza amashuri yisumbuye abanje kwerekana ko yarangije icyiciro cya mbere.
TANGA IGITEKEREZO