00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Fearless yakoze amashusho y’indirimbo yambaye ikariso n’isutiye gusa

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 4 August 2014 saa 12:20
Yasuwe :

Umuraperikazi Fearless yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘I like You’ akaba yarayikinnyemo yambaye isutiye n’ikariso ndetse n’ababyinnyi be yabambitse muri ubu buryo.
Ubwo yatugezagaho amashusho y’iyi ndirimbo, uyu muhanzikazi yasobanuye ko yashimishijwe n’uburyo yasohotse ameze ndetse ngo ni yo ndirimbo ye ya mbere yishimiye ikoze neza mu buryo bw’amashusho.
Ati “Iyo videwo ni nziza, narayishimiye kandi nshima uburyo yakozwemo. Producer Mariva ni we watunganyije amashusho, audio (…)

Umuraperikazi Fearless yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘I like You’ akaba yarayikinnyemo yambaye isutiye n’ikariso ndetse n’ababyinnyi be yabambitse muri ubu buryo.

Ubwo yatugezagaho amashusho y’iyi ndirimbo, uyu muhanzikazi yasobanuye ko yashimishijwe n’uburyo yasohotse ameze ndetse ngo ni yo ndirimbo ye ya mbere yishimiye ikoze neza mu buryo bw’amashusho.

Ati “Iyo videwo ni nziza, narayishimiye kandi nshima uburyo yakozwemo. Producer Mariva ni we watunganyije amashusho, audio ikorwa na T-Brown. Nyuma y’iyi ndirimbo hari izindi ngiye gushyira hanze, banyitege”

Uyu mukobwa akomeza avuga ko hari indirimbo nshya afitanye na Tuff Gang ndetse nyuma yayo akaba afite izindi ndirimbo azageza ku bakunda ibihangano bye.

Ati “Nyuma y’iyi video, hari izindi ndirimbo nshyashya nzashyira hanze, hari iyo mfitanye na Tuff Gang twise ’Abantu’. Izindi ndirimbo nzagenda nshyira hanze zizajya zisohokana n’amashusho yazo”.

Abajijwe icyamuteye gukora aya mashusho yambaye muri ubu buryo, Fearless avuga ko ari ibisanzwe dore ko yafashe aya mashusho ahagaze ku mazi bityo akaba asanga ari bwo buryo bunoze yagombaga kwambaramo.

Ati “Imyambarire yo irasanzwe, nahisemo kwambara bikini kuko nari ndi ku mazi. Abandi uko babifata cyangwa babitekereza njye nta cyo bimbwiye. Nzi ukuri, kandi impamvu nabyambaye ni iyo nsobanuye”.

Reba iyi ndirimbo hano:

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .