Nk’uko yabitangarije IGIHE, najya kuyimurika azava muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaza kuyimurika mu gitaramo azakorera mu Rwanda.
Uyu muhanzi uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva mu 2012, yasobanuye ko iyi album yatangiye kuyikoraho mu mwaka wa 2014 gusa azitirwa n’amasomo yatumye atabasha kuyirangiza ngo ijye hanze nk’uko yari yarabiteguye.
Nubwo yari amaze igihe azitiwe n’amasomo, kuri ubu ngo asa n’uwamaze kuyacogoza ndetse ngo agiye guhita arangiza imishinga ya nyuma atarakora ngo iyi album ijye hanze.
Yagize ati “iyi ni indirimbo ya kane kuri album ndi gutegura. Nayitangiye umwaka ushize sinayirangiza kubera amasomo ariko ubu ndi hafi kuyirangiza. Ndateganya kuzayishyira hanze mu mpera z’uyu mwaka gusa sindabona izina ryayo, izaba igizwe n’i ndirimbo icumi”
Ubwo Emmy yari abajijwe gahunda za muzika muri iyi minsi, yashubije ko hari gahunda ndende yo kurangiza album ye nshya akaba anategura kuzaza kuyimurika mu gitaramo azakorera i Kigali.
Emmy wiga mu mwaka wa kabiri wa Kaminuza mu ishami rya Petroleum Engineering, yijeje abafana be ko agiye kongera umuvuduko w’uburyo asohoramo indirimbo kugira ngo bakomeze kuryoherwa n’ibihangano bye.
Amwe mu mafoto y’ifatwa ry’amashusho





UMVA IYI NDIRIMBO HANO
TANGA IGITEKEREZO