00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Emmy yarangije gutegura album nshya

Yanditswe na

Jean Paul Ibambe

Kuya 14 July 2014 saa 12:25
Yasuwe :

Umuhanzi Emmy usigaye uba ku mugabane wa Amerika akaba ari naho akorera umuziki we, aratangaza ko yamaze gutegura album nshya igizwe n’indirimbo 8.
Indirimbo ya nyuma kuri iyi album ya Emmy yitwa ‘Nyuma’, ikaba izasohoka mu buryo bw’amajwi n’amashusho kuwa Gatanu tariki 18 Nyakanga 2014 nk’uko twabitangarijwe na Emmy.
Uyu muhanzi watangaje ko akumbuye abakunzi b’umuziki we mu Rwanda, ngo iyi album ni impano ikomeye yifuza kubagezaho mu rwego rwo kubereka ko akibazirikana kandi (…)

Umuhanzi Emmy usigaye uba ku mugabane wa Amerika akaba ari naho akorera umuziki we, aratangaza ko yamaze gutegura album nshya igizwe n’indirimbo 8.

Indirimbo ya nyuma kuri iyi album ya Emmy yitwa ‘Nyuma’, ikaba izasohoka mu buryo bw’amajwi n’amashusho kuwa Gatanu tariki 18 Nyakanga 2014 nk’uko twabitangarijwe na Emmy.

Uyu muhanzi watangaje ko akumbuye abakunzi b’umuziki we mu Rwanda, ngo iyi album ni impano ikomeye yifuza kubagezaho mu rwego rwo kubereka ko akibazirikana kandi atahagaritse umuziki.

Yagize ati: “Namaze gutegura album nshya igizwe n’indirimbo 8 zanjye harimo n’izo nakoranye n’abandi bahanzi. Ni album nakoranye na producer LICK LICK ari nawe uri gukora na video y’indirimbo ya nyuma kuri iyi album, mu mpera z’iki Cyumweru indirimbo nyumva iraba iri hanze na video yayo. Abakunzi banjye ntibagirengo narabibagiwe ndabazirikana kandi ndabakunda, bagiye kumva ibyo narimazemo iminsi gusa ndanabakumbuye cyane.”

Emmy mu ndirimbo Nyumva igiye kujya hanze, ikaba ariyo isoza indirimbo zigize album ye nshya.
Emmy mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo 'Nyumva' izasohoka kuwa Gatanu.

Emmy yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mwaka wa 2012 avuye mu irushanwa rya PGGSS2 aho yagiye ritarangiye rikaza kwegukanwa na King James.

Muri Amerika, yakomeje ibikorwa by’umuziki akora indirimbo nshya, ndetse anitabira ibitaramo bitandukanye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .