Nyuma yo gufata amashusho y’indirimbo nshya ‘My beautiful’ y’umuhanzi nyarwanda Emmy, ngo haba haravuyemo urukundo hagati ya Emmy n’umunyamerikakazi ugaragara muri iyo video.

Amakuru aturuka mu nshuti za hafi za Emmy kuri ubu ubarizwa Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko nyuma yo gufata amashusho y’indirimbo ye nshyashya, yahise afatiraho akundana n’umukobwa w’umunyamideli yakoresheje muri ayo mashusho.
Umwe mu nshuti ze umuba bugufi cyane yadutangarije ko ari ibintu bigaragara cyane, kandi ko nubwo Emmy atabivuga abyerekana ahantu hose, ngo kuko ufite amaso wese kandi ushishoza yahita abibona.
Iyi nshuti ya Emmy yagize iti: “Emmy kuva amashusho ya ‘my beautiful’ yafatwa ntagisiba kuvuga uriya mukobwa, kandi siwe mukobwa wenyine akoresheje muri video kandi abandi ntiyabavugaga nkuko amuvuga.”
Uretse ko Emmy akunda gutaka uyu mukobwa ari kumwe n’inshuti ze, ngo akunda no kumushyira ku mbuga nkoranyambaga akoresha nka twitter na facebook, ashyiraho amafoto ye ndetse no mubitangaza makuru.
Umuhanzi Emmy, we avugako uyu mukobwa ari mwiza cyane ariko ko ntakindi kiri hagati yabo, cyakoze avugako babaye inshuti cyane kuva yakorana nawe indirimbo ‘my beautiful’ ariko ngo si umukunzi we.


Umva indirimbo my beautiful ya Emmy.
TANGA IGITEKEREZO