00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Emmy azamurikira album nshya mu Rwanda

Yanditswe na

Jean Paul Ibambe

Kuya 30 September 2014 saa 08:49
Yasuwe :

Emmy yatangaje ko album nshya ari gutegura, najya kuyimurika azava muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaza kuyimurika mu gitaramo azakorera mu Rwanda.
Uyu muhanzi uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva mu 2012, yatangarije ibi IGIHE ubwo yari yitabiriye Rwanda Day yabereye i Atlanta.
Ubwo Emmy yari abajijwe gahunda za muzika muri iyi minsi, yashubije ko hari gahunda ndende yo kurangiza album ye nshya akaba anategura kuzaza kuyimurika mu gitaramo azakorera i Kigali.
Yagize ati “ (…)

Yagize ati “ Album yanjye isa nk’aho iri kurangira, ndi gutegura kuzaza kuyimurika mu Rwanda, nibyo mpugiyemo muri iyi minsi, kandi ndizera ko bazayikunda.”

Emmy muri Rwanda Day ubwo yaririmbaga

Emmy ariko ntiyatangaje igihe azazira mu Rwanda kuko atarashyira gahunda zose ku murongo gusa yavuze ko ari vuba. Mu bikiri mu nzira harimo no kuba yifuza kuzayimurika amaze gukora amashusho y’indirimbo hafi ya zose ziyigize.

Album nshya ya Emmy izaba igizwe n’indirimbo 8. Iyo aheruka gushyira hanze ikaba yitwa Nyumva yakozwe na Lick Lick.

Mu mwaka wa 2012, nibwo Emmy yagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari kumwe n’umuryango we. Uyu muhanzi wari mu irushanwa rya PGGSS2, yagiye atunguranye ndetse yagiye rigeze hagati bituma asimburwa na Urban Boys itari yabashije kuboneka mu bahanzi 10 bahatanaga.

Reba indirimbo Nyuma ya Emmy hano

Emmy azamurikira album nshya mu Rwanda
Emmy muri Nyumva

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .