00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Emmy arategura album ye azaza kumurikira mu Rwanda

Yanditswe na

Kate katabarwa

Kuya 22 November 2013 saa 07:40
Yasuwe :

Umuhanzi Emmanuel Nsengiyumva uzwi ku izina rya Emmy ubarizwa ku mugabane wa Amerika aratangaza ko kuri ubu yatangiye gukora album ye ateganya kumurikira mu Rwanda mu mwaka utaha wa 2014.
Nyuma y’imyaka itatu amaze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho akurikirana amasomo muri kaminuza, ngo hari byinshi ari kwiyungura mu muziki we ndetse no mu buzima busanzwe.
Iyi album album ari gutegura, Emmy amaze gushyira hanze indirimbo yise ’Twikundanire’ ndetse akaba ari no gukora amashusho y’iyo (…)

Umuhanzi Emmanuel Nsengiyumva uzwi ku izina rya Emmy ubarizwa ku mugabane wa Amerika aratangaza ko kuri ubu yatangiye gukora album ye ateganya kumurikira mu Rwanda mu mwaka utaha wa 2014.

Nyuma y’imyaka itatu amaze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho akurikirana amasomo muri kaminuza, ngo hari byinshi ari kwiyungura mu muziki we ndetse no mu buzima busanzwe.

Iyi album album ari gutegura, Emmy amaze gushyira hanze indirimbo yise ’Twikundanire’ ndetse akaba ari no gukora amashusho y’iyo yise “My beautiful” aho muri ayo mashusho hazagaragaramo umukobwa ukora ibijyanye n’imideli wo muri leta ya Texas ariko akaba akomoka muri Ethiopia.

Emmy atunganyirizwa muzika ye na Producer Lick lick ukorera mu nzu ya muzika izwi nka ’More Record’.

Kuva yajya muri Amerika, Emmy yagiye yitabira ibitaramo byinshi bitanduka cyane cyane ibihuriramo Abanyafurika ndetse ubu akaba ari kwitegura kuririmba ku munsi mukuru wa “Tthanks giving” mu minsi iri imbere.

Zimwe mu ndirimbo za Emmy zagiye zikundwa cyane harimo ’Nsubiza’, ’Uranyuze’, ’Nyumva’ na ’Ntibigishobotse’ akaba ararikira Abanyarwanda cyane cyane abafana be album ye nshya kuko ahamya ko amaze kugera ku rundi rwego mu muziki kandi rushimishije.

Umunyamudeli wo muri Leta ya Texas ukomoka muri Ethiopia azagaragara mu mashusho ya 'My beautiful'

Ushobora kumwa indirimbo ’Twikundanire’ hano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .