Mico yavukiye i Nairobi muri Kenya akaba ari umwana wa Joseph Dedan na Assumpta Mico. Mu mwaka wa gatanu n’uwa gatandatu w’amashuri abanza yatangiye gukunda umuziki, ndetse anateza imbere impano yo kubyina no kuririmba indirimbo zikunzwe cyane za rap.
Yize gucuranga piano ari mwa kabiri w’amashuri abanza, aho yari yaratangiye kurirmbana na Prince of Peace Choir, korali izwi cyane kwi izina rya “POP Choir”, iririmbira muri paruwasi ya St Etienne mu itorero rya EAR Rwanda. Iyi korali ni nayo iririmbamo Miss East Africa 2009 Akazuba Cynthia na mukuru we wabaye nawe Miss wa mbere wa kaminuza Nkuru y’u Rwanda.
Iyi korali kandi yagiye igaragara ikorana ibitaramo bitandukanye na Ezra Kwizera, Aimé Uwimana na Nyamitari ndetse no mu mashusho amwe n’amwe y’abo bahanzi abaririmbyi b’iyi korali bagaragaramo.
Bamwe mu nshuti ze bigaga ku ishuri rimwe, batangije groupe yamenyekanye cyane yitwa BMS bahimba indirimbo banakoresha ibitaramo kuri iryo shuri ryabo Lycée de Kigali, cyane ko rizwiho udushya twinshi, abenshi bakaba bemeza ko biterwa nuko rifite abanyeshuri biga mucyongereza n’abiga mu gifaransa bikongera uruvangitirane rw’impano, ndetse ngo bagiye bananiririmba ahandi hantu hatandukanye. Bamwe mu bahanzi Eddie yigiraho kandi yemera bamufashije harimo Kirk Franklin, Isreal hamwe na The New Breed, R Kelly, Donnie MC Clurkin n’abandi.
Mico akunda cyane umuziki wa Ezra kwizera, Aimé Uwimana, Gaby Irène Kamanzi, Patrick Nyamitari n’abandi.
Uyu muhanzi, wiga mu cyiciro cya Kabiri (Bachelor’s) mu Ishuri Rikuru ry’Icungamutungo n’Amabanki ‘SFB’ yemeza kandi ko umuryango we nawo wagize uruhare mu guteza imbere umwuga we w’ubuhanzi, kuko ngo umubyeyi we (se) acuranga gitari na sekuru yari umuririmbyi, umuhanzi ndetse anacuranga piano.
Urukundo rwe rw’umuziki rwakomeje gukura, Mico ntiyigeze acika intege ngo abivemo no mu bigeragezo byose yagiye ahura nabyo. Zimwe mu ndirimbo ze zicurangwa ku maradiyo atandukanye, ndetse akazifashisha mu bitaramo agenda agaragaramo. Iya mbere ikaba iri “You” yasohoye mu mpera z’umwaka wa 2008, iyaje gukurikirwa n‘izindi ndirimbo nka “Mubo nabonye” yakoranye na Pastor P, “Reka ubwiza” yakoranye na Lise hamwe na POP Choir, ndetse n’iyo yise “Umukunzi wanjye” yasohoye mu ntangiriro za 2010.










TANGA IGITEKEREZO