Mu kiganiro na Platini ubwo yatugezagaho aya mashusho yasobanuye ko iyi ndirimbo ‘Uzamubwire’ ari yo ibimburiye izindi zose bateganya gushyira hanze mu zigize album ya Gatandatu bazamurika mu ntangiriro za 2016.
Yagize ati “Ni yo ndirimbo ya mbere mu zigize album yacu twitegura gushyira hanze. Niyo ya mbere mu zigize album ya Gatandatu tuzasohora mu ntangiriro z’umwaka utaha. Hari n’izindi twitegura kugeza ku bafana kandi nizeye ko zizabaryohera”
Nyuma y’aya mashusho yakozwe Producer Meddy Saleh, Dream Boyz barateganya gushyira hanze izindi ndirimbo ku buryo mu ntangiriro z’umwaka wa 2016 album yabo izaba yuzuye neza.

Bifuza ko iyi album bazamurika yazaba iriho indirimbo z’amajwi zinafite amashusho.
REBA IYI NDIRIMBO HANO:
TANGA IGITEKEREZO