Mu mashusho y’indirimbo Welcome to bed y’umuhanzi w’umunyarwanda Dr Jiji harimo amashusho agaragaza imyanya y’ibanga y’abakobwa yakoreshejemo. Nyuma y’uko iyi ndirimbo imaze gusakara , uyu muhanzi yahise avuga ko uwayishyize hanze yayimwibye.
Nubwo Dr Jiji avuga ko iyi ndirimbo yagiye hanze bayimwibye, mu kiganiro na IGIHE, twamubajije impamvu yafashe amashusho agashyiramo amwe amugaragaza ari kumwe n’umukobwa wambaye ubusa mu rwogero nyamara ngo atarifuzaga ko Abanyarwanda bayareba.
Dr Jiji ati, “Ayo mashusho mwabonye mu ndirimbo yanjye Welcome to bed, ni byo twarayafashe ariko nyuma y’uko video yari imaze kurangira nagishije inama nza gusanga byaba byiza cyane ayo mashusho arimo amabere y’umukobwa twayagabanyamo. Ikibazo cyabayeho ni uko iyo video yagiye hanze ntabizi, uwayisohoye yayinyibye”
Akomeza agira ati, “Usibye ko nta kibazo mbibonamo, kuba twakora shooting(gufata amashusho) ndi kumwe n’umukobwa wambaye kuriya, si igitangaza. Nakoze indi version kugira ngo nereke abanyarwanda message(ubutumwa) ijyanye neza n’indirimbo. Iyo mwabonye ntabwo ari njye wayisohoye usibye ko nari nabishyize muri script, ni kuriya yagombaga gusohoka ariko nasanze byaba byiza cyane mpinduyemo ibintu bimwe”

Abajijwe niba nta kibazo byateje hagati ye n’umugore kuba amubona ari kumwe n’abakobwa bambaye muri ubu buryo, ari kumwe na bo mu buriri cyangwa bambaye ubusa igice cyo hejuru, uyu muhanzi yavuze ko abyakira neza kandi abimenyereye.

Ati, “Umugore wanjye arabimenyereye, biriya nta kibazo byateza mu rugo. Ahubwo biramushimisha ndetse arabimenyereye. Nk’uko muha karibu ku meza tugasangira, no mu gitanda niko bigomba kugenda. Ntabwo ari we naririmbiraga gusa ahubwo n’abandi bagabo naberekaga ko bagomba gufata neza abagore ahantu hose”


Mu kiganiro twagiranye n’uwashyize hanze bwa mbere iyi ndirimbo, yadutangarije ko atayibye ahubwo yayihawe na Producer Papa Emile ari na we wayitunganyije.


Dr Jiji yasobanuye ko aba bakobwa bane yakoresheje muri iyi ndirimbo ye yabahembye amafaranga y’u Rwanda 600,000 gusa ngo hari n’ibindi bintu yabatakajeho byamutwaye amafaranga atabashije gutangaza umubare wayo.

Si ubwa mbere Dr Jiji akora amashusho y’indirimbo abantu benshi bakayibazaho dore ko mu ntangiriro za 2013 iyo yafatanyije na Bruce Melody na Ama G bakayita Antere ibuye, we n’aba basore bagenzi be bagaragaramo basoma ibibuno by’abakobwa.
Mu kanya turabagezaho Video itarimo aba bakobwa bambaye ubusa
TANGA IGITEKEREZO